“Mube inkubito y’icyeza, mube ishema ry’abakobwa , mube ishema ry’abanyarwanda”. Aya ni amagambo yabwiwe abana b’abakobwa  26 barangije amashuri abanza na 2 barangije icyiciro  rusange bahawe ibihembo na Imbuto Foundation  mumpera z’icyumweru twasoje. Abana bahembwe ni abo mu turere twa  Ngororero, Rutsiro na Karongi.

Madame Igihozo Liliane, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya SFB Mburabuturo, wari mubatanze ibyo bihembo yashimiye  abo bana  anashishikariza bagenzi babo kutititinya kubera ko ari abakobwa kuko bafite ubushobozi nk’ubwa basaza babo.

Muri  uwo muhango, ababyeyi,  abarezi, abakobwa n’abahungu  bahawe ijambo bavuga ku mpamvu zituma abana b’abakobwa batsindwa mu mashuri. Impamvu nyamukuru basanze ari uko hari abakobwa bacyitinya no kuba bemera gushukwa n’abahungu ibyo bikabatesha igihe cyo gushishikarira amasomo.

Imbuto Foundation yahembye Inkubito z’Icyeza na bamarayika murinzi

Umwe mu bana bahawe ibihembo Tuyizere Theresie  yagize amanota 18/20 yavuze ko ashimira by’umwihariko Madame   Jeannette  Kagame umufasha wa   Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika wita by’umwihariko ku mwana w’umukobwa. Yavuze ko atazahwema gushishikariza bagenzi be gutsinda amasomo no kwirinda ibishuko byatuma batarangiza neza  umurimo wo kwiga .

Umushyitsi mukuru muri uwo muhango yari umunyamabnga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi  Isumbingabo Emma , washishikarije ababyeyi gushyiraho umugoroba w’umuryango aho bazajya baganiriza  abana ku buzima bw’imyororokere. Yanabasabye buri wese kuba Malayika murinzi  w’abana batagira kivurira. Yongeye gusaba inzego zose kurwanya ihohoterwa rikorewa abana by’umwihariko abakobwa.

Imbuto Foundation yahembye Inkubito z’Icyeza na bamarayika murinzi2

Mukundufite yambitswe umudari ahabwa n’inka

Abandi bahawe ibihembo ni  ba marayika murinzi 6. Bahawe inka, seritifika bambikwa n’imidari y’ishimwe.  Mukundufite Beata ni umwe muri bo akaba yarafashe umwana w’imfubyi w’imyaka 4  aramurera arakura amushyira mw’ishuri ubu ariga neza . mubutumwa bwe, uwo mubyeyi yasabye ababyeyi bagenzi be  gufata abana bose nk’ababo.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment