Mubukangurambaga burimo gukorwa n’inzego zitandukanye kubufatanye na MYIST (Ministry of Youth and Information Communication and technology) hamwe na minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’umugore, abihayimana bo mu karere ka ngororero basabwe gufasha urubyiruko cyane cyane abakobwa kwirinda virusi itera SIDA.

Nkuko byagaragaye henshi, hari bamwe mubihayimana badakunda gutinda kubirebana n’imibonano mpuzabitsina iyo baganira n’urubyiruko kandi aribwo babona n’uko bakangurira kwirinda ubusambanyi n’ihohoterwa bityo bakanirinda SIDA.

 

Ubuyobozi bw’ishuli bwishimiye ibitabo bwahawe

Bimwe mubyavuzwe n’abanyeshuli biga mubigo by’abihayimana, ni uko ntamfashanyisho zirebana no kwirinda SIDA zikunze kugaragara mumasomero yabo, ndetse kuganira kubirebana n’imibonano mpuzabitsina kikaba ari icyaha, hakaba ngo n’abatemera ko munyigisho zitangwa havugwa agakingirizo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nyiraneza Clothilde akaba asaba abihayimana cyane cyane abafite ibigo n’amashuli bihurirwamo n’urbyiruko kutirengagiza ko SIDA ikomeje koreka imbaga kandi abibasiwe cyane bakaba ari abana b’abakobwa.

Muri urwo rwego, kuri uyu wa kane, uwo muyobozi akaba yarashyikirije inkunga y’ibitabo bikubiyemo inyigisho n’ubutumwa bwo kwirinda SIDA, rimwe mumashuli y’abihayimana Gaturika ryigisha abana b’abakobwa ryo mumurenge wa Matyazo ho mukarere ka Ngororero.

Muri uwo muhango, abanyeshuli basaga 206 bakaba baripimishije kubushake ubwandu bwa virusi itera SIDA kandi banahabwa ibiganiro ku ihohoterwa. Ubuyobozi bw’iryo shuli bukaba bwarizeje ubuyobozi bw’akarere ubufatanye buhoraho muri urwo rwego.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment