Abayobozi b’amatorero barasabwa kugira uruhare mu gukiza ibikomere

mu gihe habura igihe kitagera ku byumweru bibiri ngo u Rwanda ndetse n’isi muri rusange bibuke ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe abatutsi, abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Musanze barasabwa kugira uruhare mu gukiza ibikomerere byatewe na jenoside.
Ibi aba bayobozi babisabwe kuri uyu wa kabiri tariki 26/03/2013, mu mahugurwa azamara iminsi ine, yateguwe n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, hagamijwe kubakangurira uruhare rwabo muri gahunda zo kwibuka.
Gasana Celestin, ushinzwe ubuzima mu karere ka Musanze, yashimiye umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kuyaha agaciro akwiye, kugirango bazatahane ubumenyi buhagije bwo kubungabunga ubuzima bw’abashobora kuzahungabana mu gihe cyo kwibuka.
Yanaboneyeho kandi gushima umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kubera ibikorwa bitandukanye ukora muri Musanze, haba ibigamije kurwanya ubujiji, kurwanya icyorezo cya SIDA, ndetse no mu bijyanye n’iterambere.
Umuhuzabikorwa wa gahunda z’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, Nkurunziza David, yavuze ko aya mahugurwa agamije gufasha abanyamadini kwitera ibihe bidasanzwe ibihugu kigiye kwinjiramo by’icyunamo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment