KIYOMBE: UMURYANGO MOTHERS UNION WAZAMUYE IMIBEREHO Y’ABATURAGE

NYAGATARE- Kwera imbuto mu midugudu  ni kimwe mu byasabwe abakristu b’itorero rya EAR paroisse Kiyombe kuri uyu wa 24 Werurwe,2013 ku munsi mukuru w’umuryango Mother’s Union, wahuriranye no kumurika imihigo yeshejwe n’abanyamurayango mu mahame atanu y’umuryango.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kiyombe butangaza ko uyu muryango ari umufatanyabikorwa ugira uruhare runini mu kwesa imihigo.

Ni umunsi urangwa no kwakira abanyamuryango bashya nyuma yo kurahirira gusohoza inshingano z’umuryango hagendewe ku mahame atanu arimo ugushyingirwa kwera, uburere bwiza ku bana, guharanira imibereho myiza no gufasha abatishoboye.

Nk’uko bisobanurwa na Mwumvaneza Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiyombe, ngo ibikorwa by’umuryango Mothers Union bihura neza n’imihigo y’ubuyobozi, dore ko ubu gahunda yo guhiga yagejejwe no ku rugo.

Kimwe mu byashimangiwe mu butumwa bwahawe abanyamuryango ba Mothers Union ni ukuba intangarugero, ibyo bise kwera imbuto. Iyi gahunda ngo yaba umusemburo w’iterambere bikanazamura ubwitabire bw’abaturage muri gahunda za Leta.

Undi musaruro wa Mothers Union mu banyamuryango no mu itorero muri rusange ugaragazwa na reverend Ntirengenya Justin uyoboye itorero AER Paroisse ya Kiyombe. Nk’uko yabitangaje nyuma yo kwinjiza abanyamuryango 19 muri uyu muhango wahuje amakanisa 15 agize iyi paroisse ya Diocese ya Byumba, ngo uyu muryango wabaye imbarutso y’iterambere kuko wanazamuye ibipimo by’imibanire myiza mu miryango.

Mu buhamya bwa Niyitegeka Jeanine wo mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi, agaragaza ko afite icyizere cy’ubuzima bwiza ejo hazaza, ashingiye ku ntambwe amaze gutera.

Atangaza ko ubu yamaze kuva mu cyiciro cy’abatishoboye ikindi kandi uyu muryango ukaba waramwubatse mu mubiri no mu mwuka.

Hashimangirwa ihame rya kane mu mahame atanu y’umuryango rirebana n’imibereho myiza mu muryango Mothers Union, hatanzwe ibikoresho bifite agaciro ka milioni hafi enye z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibyatanzwe ni amatungo magufi, amabati ibiryamirwa birimo matela, ibikoresho byo kumeza, amasafuriya n’iibndi, biba byaraguzwe mu mafaranga yabonetse binyujijwe muri gahunda yo kubitsa kuzigama gucunga neza no kubyaza umusaruro ducye bafite byigishijwe aba bakristu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment