Kirehe- Abakobwa batsinze neza bahawe ibihembo n’imbuti FoundationTariki ya 10/03/2013 Imbuto Foundation bahembye abana b’abakobwa bitwaye neza mu mitsindire yabo mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Kayonza, ibi bikaba bikorwa mu rwego rwo guteza imbere imyigire y’abakobwa, Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangije gahunda yo guhemba inkubito z’icyeza mu mwaka wa 2005.
Inkubito z’icyeza ni abakombwa batsinda neza mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, icyiciro rusange n’amashuri yisumbuye, guhemba aba bana bikaba bikorwa mu rwego rwo kugira ngo babere abandi bakobwa urugero aho bakangurira abanyarwanda guteza imbere imyigire n’imitsindire y’abana bose by’umwihariko abana b’abakobwa .
Aba bana bahembwa ibihembo bitandukanye birimo inkoranyamagambo, ibikapu, tableau priodique, Boite mathematicale, bagahabwa n’amafaranga ibihumbi makumyabiri yo gufunguza konti mu rwego rwo kugira umuco wo kumenya kwizigamira hakiri kare, abana bahawe ibi bihembo ni abo mu karere ka Kirehe, Ngoma na Kayonza,iki gikorwa kikaba cyakurikiranye no guhemba ba Marayika Murinzi aho bahemba abantu bakuru bagaragaje ibikorwa ntangarugero by’impuhwe no kwitangira abandi biyemeza kwakira mu miryango yabo no kwita ku bana batagira kivurira, babarinda n’icyabahungabanya cyose abo bantu benshi usanga akenshi batanafite n’umutungo uhambaye kurusha abandi, ahubwo ari umutima w’urukundo n’ubumuntu.Kirehe- Abakobwa batsinze neza bahawe ibihembo n’imbuti Foundation
Minisitiri muri Perezidanse Tugireyezu Venantie akaba yashimiye abana batsinze neza abasaba gukomereza aho, abasaba ko batazasubira inyuma akaba anabasaba gukomeza kwigira, bagakomereza aho bageze bityo bakiteza imbere mu buzima bwabo, bakaba bagira intego y’icyo bashaka kugeraho,akaba akomeza abasaba kureba kure kuruta kureba hafi, bakirinda ibishobora kubarangaza byose.
Ayabaturanyi Ezira atuye mu kagari ka Kavuzo ho mu murenge wa Nyarubuye ni umwe muri ba Marayika Murinzi, ubu avuga ko nawe iyo abonye umwana yareze bimushimisha akaba avuga ko kuba Marayika murinzi bifite akamaro aho avuga ko ashimira Nyakubahwa umufasha wa Perezida wa Repubulika kuba yibuka ko bafite inshingano zo kurera abana.
Urujeni Rubangisa Inesi avuga ko kuba yahawe ibihembo agiye gukomeza guteza imbere uburezi bwe kandi akavuga ko azateza n’imbere umuryango we, akazateza imbere n’igihugu avukamo.
Mu karere ka Kirehe ,Ngoma na Kayonza bahembye abana 34 na ba Marayika Murinzi, bo bakaba bahawe inka hamwe na seritifika, inka bahawe ni ikimenyetso cy’ubucuti.Kirehe- Abakobwa batsinze neza bahawe ibihembo n’imbuti Foundation
Mu Rwanda kugeza ubu bamaze guhemba abakobwa bageze ku 3466, uyu mwaka wa 2013 barateganya guhemba abakobwa 408, bakaba bamaze no guhemba ba Marayika Murinzi 283 , uyu mwaka bakazahemba 66.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment