Untitled1

Inkuru ya Nsabimana Samuel wo mu karere ka Nyabihu,

yatumye abantu bemera ko ishaza ryo mu jisho rivurwa rigakira

 

Ku munsi wo kumurika ibikorwa mu karere ka Karongi, umuryango w’abagiraneza uvura amaso (Fred Hollows Foundation) nawo wari waje ku murika ibikorwa byawo ntagereranywa umaze kugeza ku baturarwanda. Kuri stand yabo wasangaga abana ari bo benshi baje gusobanuza iby’uwo muryango uvura ishaza ryo mu maso kubera ifoto nini bari bazanye iriho umwana w’imyaka ibili wishimye cyane arebana na nyina nyuma yo kuvurwa ishaza mu maso yombi yari yaramugize impumyi

Mu Rwanda Fred Hollows Foundation ikorera muri zone irimo ibitaro bya Gisenyi, Rukira, Ngororero, Muhohororo n’ibitaro bya Kirinda mu Karere ka Karongi. Yari yatumiwe kumurika ibikorwa byayo muri Karongi nk’abafatanyabikorwa b’ingenzi b’akarere mu bikorwa bigamije kugeza imibereho myiza ku baturage.

Umuhoza Cadeau ukuriye ishami rya Fred Hollows Foundation rikorana n’ibitaro bitanu byo mu Ntara y’i Burengerazuba avuga ko hakiri akazi kenshi k’ubukangurambaga kuko hari abantu batitabira serivisi za Fred Hollows ahanini bitewe n’imyumvire yo mu cyaro aho abantu batumva ukuntu umuntu ashobora kuvurwa amaso ku buntu agakira. Umuhoza Cadeau ati:

Hari n’aho tugera abaturage bakanga ko tubavura batinya ko amaso yabo ngo dushaka kuyiba tukajya kuyagurisha mu mahanga, abandi nabo ngo ubwose mutubagiye amaso kanga gukira, n’ibindi n’ibindi ariko turimo turagerageza ubukangurambaga twifashishije inkuru ntangarugero n’ubuhamya bw’abo twavuye bakabasha kubona kandi birimo biragenda biza.

Zimwe muri izo nkuru ntangarugero ni iy’umwana wavukanye ishaza mu maso yombi, arinda ageza ku myaka ibili atarabasha kubona, Fred Hollows imenye ko uwo mwana ahari iragenda yegera umubyeyi we iramusobanurira abasha kwemera umwana we aravurwa arakira.

Inkuru y’uyu mwana yashimishije cyane abana bari baje kureba aho Fred Hollows Foundation yamurikiraga ibikorwa byayo. Hari n’umubyeyi w’umugabo ufite umwana wapfuye ijisho rimwe ibitaro bya Kibuye bikaba byaramwohereje i Muhanga.

 

We yifuzaga kumenya niba Fred Hollows Foundation ikorerayo abije asanga ni ko bimeze ahita yiruhutsa avuga ko yari yarabyumvise ariko atarabona gihamya, ati ntindiwe n’itariki bampaye kuko ndabona ari ubuhamya bukomeye.

 

Nk’uko bisobanurwa n’uhagarariye Fred Hollows Foundation mu Ntara y’i Burasirazuba Murenzi Janvier akaba na vice president wa Njyanama y’akarere ka Rubavu, ubushakashatsi bwagendeweho ni ubwakozwe ku rwego rw’igihugu mu 2006 ahahoze ari mu ntara za Gisenyi, Cyangugu na Kibuye.

 

Ubwo bushakashasti bwagaragaje ko muri ako gace hari ikibazo cy’ishaza ryo mu jisho giterwa n’imihindagurikire y’ikirere n’ubwo impamvu nyamukuru ari imyaka yo mu za bukuru n’imirire mibi. 80% by’abarwaye amaso ni abari bafite ikibazo cy’ishaza.

Kuva mu 2007 batangira gukorera mu Rwanda, bapimye indwara z’amaso ku bantu basaga 55.000 baravurwa, muri bo abarenga 1.230 babazwe ishaza barakira. Mu Burengerazuba Fred Hollows Foundation imaze imyaka itanu n’igice ikorera mu turere twa Rubavu (aho yatangiriye), Nyabihu, Rutsiro, Ngororero, mu minsi mike baraba bageze no muri Nyamasheke na Rusizi.

Usibye kuvura amaso, ifatanya n’ibitaro by’uturere kwigisha abaturage akamaro k’indyo yuzuye mu kurinda uburwayi bw’amaso, bagafasha ibitaro kubona ibikoresho, kubaka amavuriro y’amaso gukora ubuvugizi no guhugura abaforomo .

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment