Imiryango itazakurikiza itegeko rishyashya kugeza tariki ya 09/04/2013 izaba yisheshe-RGB. Mu nama isanzwe y’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) b’akarere ka Nyamagabe yateranye kuri uyu wa kane tariki ya 07/03/2013, imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku madini yasobanuriwe itegeko rishya rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku idini, iyo miryango ikaba isabwa kuzuza ibyo iryo tegeko rigena mbere y’itariki ya 9/4/2013 kugira ngo itazaba yisheshe nk’uko iryo tegeko ribiteganya.

Sheikh Saleh HABIMANA, ukuriye ishami rishinzwe imitwe ya politiki n’imiryango itegamiye kuri leta n’ishingiye ku madini mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), atangaza ko tariki ya 9/4/2013 hazaba hashize umwaka iri tegeko ritangiye gukurikizwa kandi bikaba biteganijwe ko umuryango urebwa n’iri tegeko uzaba utaruzuza ibisabwa naryo uzaba wihagarikiye imirimo, washaka gukomeza gukora ugatangira gusaba uburenganzira nk’aho ugitangira.

Aganira n’itangazamakuru, Sheikh Habimana yagize ati: “ni ukuri itariki 09/04/2013, umwaka umwe uzaba urangiye kandi ni igihe kitongerwa. Turasaba ko buri wese ahuza amategeko ye n’amategeko mashya cyane bariya bari bafite ubuzima gatozi”.

Sheikh Habimana akomeza avuga ko kuzuza ibyo basabwa mbere y’igihe aribyo byaborohera kuko basabwa itegeko rivuguruye, inyandiko mvugo y’inama nkuru yemeza ko itegeko rihinduka, ndetse n’icyangombwa cy’uko atafunzwe mu gihe umuyobozi uyoboye uwo muryango ari mushya, mu gihe mu gusaba bushyashya bazasabwa ibyangombwa bigera ku munani kandi bagahera ku nzego zo hasi.

Imiryango myinshi cyane cyane ishingiye ku madini ngo kugeza ubu ntirubahiriza ibisabwa n’iri tegeko, Sheih Habimana akaba yasabye itangazamakuru gutanga umusanzu mu kumenyekanisha aya makuru kugira ngo hatazagira abagongwa n’itegeko.

Imiryango nyarwanda itari iya leta n’ishingiye ku madini yasabwe gushyira igice kinini cy’ingengo y’imari yacyo mu bikorwa biteza imbere abaturage aho kubishyira mu mirimo y’ubuyobozi gusa, inibutswa ko iramutse icunze neza ikanakoreshwa neza amafaranga igira byakwihutisha iterambere ry’abaturage.

Sebareze Jean Lambert, umuyobozi wungirije wa JADF/Nyamagabe yasabye abagize iri huriro ko iri tegeko rishya barigira iryabo kandi bakarishyira mu bikorwa, bakanakangurira bagenzi babo kurikurikiza.

Bamwe mu bo rireba bagaragaje impungenge ko babimenye bitinze bakaba bashobora kuzagongwa naryo batarasubizwa, uwari uhagarariye RGB akaba yavuze ko uzajya ageza dosiye ye muri RGB bazajya bamuha icyemezo agategereza igisubizo, icyangombwa akaba ari uko bigezwayo bitarenze tariki ya 09/04/2013.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment