CHF international Hashize igihe kirenze umwaka umuryango mpuzamahanga CHF muri porogaramu ya USAID Ejo Heza,  utangije gahunda yo kwifashisha abakorerabushake mu kwigisha abaturage gusoma no kwandika, gutegura indyo yuzuye cyane cyane bashishikarizwa kubaka uturima tw’igikoni, kwibumbira mu bimina byo kubitsa no kugurizanya, …

Aba bakorerabushake rero, kuwa 26/3/2013 bahuriye i Huye, mu birori bateguriwe na CHF. Muri ibi birori, bashimiwe ubwitange n’igihe cyabo badahwema kugenera abaturanyi babo, nyamara nta gihembo bahabwa, kandi banibutswa ko umurimo biyemeje ari uwo kuba impinduka nziza, mu duce batuyemo.

Aba bakorerabushake bishimira ibyo bamaze kumenya kandi bakora babifashijwemo na CHF. Uwitwa Ntabyizana Patricie, akaba yaranagenewe icyemezo cy’ishimwe muri ibi birori bitewe n’uko akora neza umurimo yiyemeje, yishimira kuba asigaye afasha bagenzi be kumenya gutegura indyo yuzuye.

Yagize ati “mbere umudamu yarwazaga bwaki, kandi ibyo kurya bihari, kubera kudasobanukirwa icyo ari cyo indyo yuzuye. Ubu twasobanukiwe ko kugira igaburo ryuzuye atari ukurya inyama, ahubwo guteka ibirimo ibyubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga, kandi ibi byose biboneka mu byo twihingira.”

Ku bijyanye n’impinduka bazanye aho batuye, Ntabyizana yatanze urugero rw’umubyeyi baturanye wari wabyaye impanga, ariko abana be bakaba batari bameze neza kubera kutamenya uko abategurira ibyo kurya. Yaje kumwegera amugira inama, none ubu abana bamerewe neza.”

Uwitwa Ntaribuzabandi Marie Grace we, ngo inyigisho yabonye zatumye abasha gufasha umwana w’imfubyi w’umuturanyi wari ufite imyaka 4 afite n’ibiro nka bitanu byonyine: yamutwaye iwe, agerageza kumugaburira indyo yuzuye, none ubu amerewe neza.

Bahuguriwe guhugura abandi

Amy Davis, umuyobozi wa CHF mu Rwanda, yavuze ko iki gikorwa CHF igikora ku bufatanye na Duhamic-Adri, Caritas, AEE, ADEPR, na Save the children. Kugira ngo babashe guhugura abakorerabushake bagera ku 1235 bakorera mu turere 8 uyu muryango ukoreramo, babanje guhugura abantu bavuye muri iriya miryango bafatanya, hanyuma na bo bahugura abakorerabushake.

Akazi k’aba bakorerabushake na bo ni uguhugura abaturage bagenzi babo. Bibumbira rero mu matsinda yo gufashanya, maze abakorerabushake bagakora umurimo ukomeye wo gufasha abagize itsinda.


 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment