Tariki 17/03/2013, Umuryango imbuto foundation mu karere ka Gisagara mu murenge wa Save, wahuje ba Malayika murinzi n’inkubito z’icyeza zigizwe n’abana b’abakobwa batsinze neza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ndetse n’abasoje amashuri yisumbuye mu rwego rwo kubashimira ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho.

INKUBITO Z’ICYEZA NA BA MALAYIKA MURINZI BAHAWE AMASHIMWE

Inkubito z’icyeza zikiri mu mashuri zahawe ibikoresho by’ibanze, izirangje ayisumbuye zahawe mudasobwa

Ari kumwe n’abayobozi batandukanye Ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa, nyuma y’ibiganiro bitandukanye byari bigamije kureba inzitizi zikiboneka mu burere bw’umwana w’umukobwa, ba Malayika murinzi ndetse n’inkubito z’icyeza bagaragaje ko imyumvire ku burere bw’umwana w’umukobwa igenda izamuka.

Ba Malayika murinzi ndetse n’inkubito z’icyeza bari baturutse mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza bagaragaje ko n’ubwo uburere bw’umwana w’umukobwa butezwa imbere ngo haracyari inzitizi. Niwemutoni Leonie ni umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye wabashije gutsinda neza mu myigireye, akavuga ko ibanga akoresha ari ukwirinda ibishuko kandi agafatanya n’abandi bagenzi be.

Mu gihe ba malayika murinzi bahembwe bagaragaje ko kugira neza bidasaba amashuri cyangwa ikindi kiguzi, ngo ibikorwa by’indashyirwa mu bikorwa byiza bigomba kuba indangagaciro ya buri wese. Nyumbayire marie malayika murinzi mu waturutse mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo kuba agabiwe inka bimwongereye izindi mbaraga.

Ati “Buri wese abishatse yagira neza kuko nta kiguzi yewe nta n’amashuri bisaba. Jye rero iri tungo mpawe rigiye kunyongerera imbaraga kuko nungutse n’andi maboko aho ngiye noneho no kubonera abana amata”

Ministre w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Odda Gasinzigwa warunahagarariye ubuyobozi bw’imbuto foundation mu butumwa bwe yatangaje ko ibibazo byo mu muryango bibangamira uburere bw’umwana w’umukobwa byakagombye gucocerwa mu mugoroba w’ababyeyi. Yasabye kandi abana b’abakobwa kwihesha agaciro mu bikorwa bakora, kandi bakigirira icyizere. Naho ku babyeyi bakaba basabwa kuganiriza abana.

Ati “Uburere bwiza ku bana buzava no ku mibereho bafite mu rugo, nibaa hari amakimbirane birumvikana ko nabo batazererwa neza, ibyo bitagenda neza rero nibyo bigomba kuganirirwa mu mugoroba w’ababyeyi bigakemuka abana nabo bakabona uburere bagomba”

 

Ibi birori byaranzwe no guhemba ba malayika murinzi n’inkubito z’icyeza, abana b’abakobwa bishimiye iki gikorwa, bagimbira kandi ko bazakomeza kuba indashyikirwa aho bazaba bari hose.

INKUBITO Z’ICYEZA NA BA MALAYIKA MURINZI BAHAWE AMASHIMWE2

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment