Ikigo nderabuzima cy'intango cy' Akagali ka Sereri mu Murenge wa Kivuruga cyubatswe na World Vision

Ikigo nderabuzima cy’intango cy’ Akagali ka Sereri mu Murenge wa Kivuruga cyubatswe na World Vision

Umuryango wa World Vision ADP Nyarutovu imaze kugeza kuri byinshi abaturage bo mu Karere ka Gakenke kuburyo  byahinduye imibereho yabo muri rusange.

Mu burezi, uwo muryango wa World Vision umaze kubaka ibyumba by’amashuri abanza 35 n’ubwiherero rusange bugera kuri 50. Bafashije abanyeshuri bagera ku bihumbi bine babaha ibikoresho byose by’ishuri harimo imyambaro, amakayi n’amafaranga y’ishuri.

Ikindi, bafashije abana barangije amashuri yisumbuye kwiga imyuga kugira ngo babashe kwitunga bikorera cyangwa bashaka aho bakura akazi bakuraho amafaranga yo gukemura ibibazo bya buri munsi.

Mu buhinzi, abaturage bafashijwe kubona amatungo magufi n’amaremare. Mu myaka umunani, umushinga wa World Vision umaze ukorera mu Karere ka Gakenke watanze amatungo agera ku bihumbi bitatu na 900 mu mirenge ya Gakenke, Nemba na Karambo.

Uretse amatungo abaha ifumbire y’imborera, World Vision yanatanze ifumbire mvaruganda n’imbuto y’indobanure mu rwego rwo kongera umusaruro uva ku buhinzi.

Umushinga wa World Vision wagize uruhare mu  guteza imbere ibijyanye n’ubuvuzi aho yubatse ibigo nderabuzima by’intangiriro bibiri mu Murenge wa Kivuruga, inarihirira abana b’abanyeshuri basaga ibihumbib 4 ubwisungane magirirane mu kwivuza  buzwi nka mitiweli.

Uyu mushinga wa World Vision umaze imyaka umunani  ukorera mu Karere ka Gakenke uteganya gusoza imirimo yawo mu mwaka wa 2023.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment