Burera: Abanyeshuri 27 batishoboye bahawe ibikoresho bibafasha mu myigire yabo Abanyeshuri 27 b’abakene biga mu mashuri abanza ku kigo cy’amashuri ya Kagitega, giherereye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, bahawe ibikoresho bitandukanye bibafasha mu myigire yabo.

Tariki ya 28/02/2013 nibwo umushinga Global Fund, ubinyujije ku buyobozi bw’akarere ka Burera, wafashije abo banyeshuri. Bimwe mu bikoresho bahawe harimo amakayi 10, amakaramu 15, agasanduku karimo ibikoresho byifashishwa mu isomo ry’imibare (Boîte Mathematicale) agakapu ko kubitwaramo bagiye kwiga ndetse n’inkweto zo kwambara.

Niyonzima Simeon, ushinzwe uburezi mu murenge wa Cyanika, avuga ko abo banyeshuri bafashijwe ari abanyeshuri b’abakene cyane. Agira ati “Bagiye bafata abanyeshuri batishoboye, bafite ibibazo cyane kuruta abandi.”

Akomeza avuga ko abo banyeshuri bose baturuka ku kigo kimwe cy’amashuri abanza cya Kagitega. Ariko mu murenge wa Cyanika wose,  Global Fund ifasha abanyeshuri 33 batishoboye baturuka ku bigo bitatu, barimo abo 27 bafashijwe.

Niyonzima akomeza avuga ko mu gufasha abo banyeshuri, Global Fund yari yageneye buri munyeshuri ibihumbi 14 na 600.

Byabaye ngombwa ko ayo mafaranga anyuzwa ku murenge wa Cyanika kugira ngo batangire isoko hamwe hakurikijwe ibyo abo banyeshuri bakeneye kugira ngo hatabaho guterana amashyari nk’uko Niyonzima abisobanura.

Akomeza avuga ko buri kigo cyahise mo ibyo gikeneye. Ukuyemo abo bahawe ibikoresho by’ishuri ndetse n’inketo, abandi bo bazahabwa impuzankano.

Global Fund isanzwe ifasha abanyeshuri biga mu mashuri abanza ndetse no mu mashuri yisumbuye bo mu karere ka Burera. Abo mu mashuri abanza bahabwa ibikoresho naho abiga mu mashuri yisumbuye ibaha ibikoresho by’ishuri ndetse n’amafaranga y’ishuri.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment