Umuturage wafashijwe n’umushinga Ibyiringiro

Umuturage wafashijwe n’umushinga Ibyiringiro

Mu murenge wa Mareba kuwa 27/03/2013 habereye igikorwa cyo gusuzuma ibyo umushinga Ibyiringiro ukorera mu karere ka Bugesera wagejeje ku batishoboye babana na Virusi itera Sida.

Abakozi b’imiryango World Vision na Catholic Relief Services, ari na yo miryango ishyira mu bikorwa umushinga Ibyiringiro, basuye abaturage bagerageje kwiteza imbere mu murenge wa Mareba.

Mukangenzi Vicentie atuye mu kagari ka Rango akaba yarashoye ingufu mu buhinzi ku butaka butoya, maze abasha kweza byinshi cyane cyane imboga.

Ati “ kwiyemeza ikintu bituma n’ubushobozi buboneka, kandi ibyo nagezeho nsanga ari intambwe idateze gusubira inyuma”.

Uyu mushinga Ibyiringiro ariko n’ubwo umaze gufasha abaturage benshi kwivana mu bukene,ngo muri Nyakanga 2013 uzasoza ibikorwa byawo. Gusa, n’ubwo uzasoza, umukozi w’akarere ka Bugesera ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Bamurange Appolinarie asanga inyigisho zatanzwe zizasigara zifashishwa na benshi.

“ ibi bikorwa byokozwe buri muturage agomba kubiha agaciro ndetse n’abaturanyi babo bikababera urugero babikora mu matsinda basanzwe bakoreramo”.

Ababaye indashyikirwa, 58 muri bo bahawe ibikoresho byo kubika amazi anyobwa mu rwego rwo kubashimira ibikorwa bagezeho no kubashishikariza kubiteza imbere.

Gusuzuma ibikorwa by’abafashwa n’umushinga Ibyiringiro bibaye mu kwezi kwahariwe umugore n’umukobwa, aho ubukangurambaga bukomeje gukorwa ngo ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bikomeze guhesha agaciro umuryango nk’uko Bamurange abivuga.

Mu myaka 5 ishize umushinga Ibyiringiro uterwa inkunga n’ikigega cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga –USAID, wafashije abaturage batishoboye biganjemo ababana na Virusi itera Sida, kwibumbira mu makoperative, kwinjira muri gahunda ya Shora wunguke hifashishijwe ibimina bivuguruye, uboroza amatungo ariko cyane cyane wita ku kuvurura imirire kugira ngo abagenerwabikorwa barusheho kugira ubuzima bwiza.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment