Abakuriye amadini n’amatorero bahawe ibiganiro ku migendekere myiza y’amatora

Bamwe mubayobozi b’amadini n’amatorero bari bitabiriye iyo nama

Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangiye guhugura abakuriye amadini n’amatorero bo mu karere ka Bugesera kuwa 21/03/2013 aho bahawe ibiganiro ku ruhare rwabo mu migendekere myiza y’amatora.

Aba barahugurwa kugira ngo bazabashe gutegura abo bayobora kuzanoza neza inshingano zabo mu matora y’abadepite ateganyijwe mu kwezi kwa 9 uyu mwaka.

Ibi bibaye nyuma yo guhugura abayobora b’inzego z’ibanze kugera ku midugudu, ndetse bakanabaha inshingano zo gutangira gukosora lisite z’itora, komisiyo y’igihugu y’amatora noneho irifuza ko n’abakuriye amatorero n’amadini bagira uruhare rufatika mu matora y’abadepite ateganyijwe uyu mwaka nk’uko bisobanurwa na Gahigi Jean Claude ukuriye komite mpuzabikorwa y’amatora mu karere ka Bugesera.

Ati “ nsanga igihe cyari kigeze ngo abakuriye amatorero n’amadini nk’abahura n’abantu benshi, bakangurirwe kwitabira ibikorwa by’amatora n’ibiyabanziriza hakiri kare”.

Gahigi avuga ko icyo bashaka ariko basobanurira abo bayobora ko bagomba gutora neza kandi bagatorera igihe ndetse no kwakira neza ibyavuye mu matora.

Bamwe mu bakuriye amatorero n’amadini bemera uruhare rwabo mu kuvuga rikumvikana mubo bayobora, ibyo ngo bizatuma bategura neza abayoboke babo, igihe cy’amatora kizagere basobanukiwe, kandi baritabiriye kuzuza inshingano zabo nk’uko bisobanurwa na Pasiteri Nyiraneza Albertine, umwe mu bitabiriye ibyo biganiro.

“ kuba twumva n’abantu benshi bidufasha kugira uruhare mu gufasha leta kugirango ibintu bigende neza, uruhare rwacu dusanga icya mbere ari ukumenya akamaro k’amatora, tukayagira ayacu, tukanayagiramo uruhare ndetse tukanayasengera kugirango agende neza”.

Avuga ko bagomba gushishikariza abaturage bayoboye kubanza kwitabira inama zitegura amatora no kwikosoza kuri lisite y’itora kandi no gutora neza.

Kuva uyu mwaka w’ingengo y’imari watangira mu karere ka Bugesera imyiteguro y’amatora y’abadepite yahise itangira, aho urubyiruko, abafite ubumuga, abakorerabushake n’abayobozi mu nzego zegereye abaturage bamaze guhugurwa.

Nyuma y’abakuriye amatorero n’amadini bahuguwe, icyiciro cy’abagore nacyo kizahugurwa mu kwezi gutaha.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment