Akilah yifatanyije n’ababyeriye mu bitaro bya Kibagabaga ku munsi w’umugore

Vis peresida wa Sena Gakuba Jean d’Arc arikwe n’abanyeshuri ba Akilah mu bitaro bya Kibagabaga

Ishuri rya Akilah institute for women riherereye I Kibagabaga mu karere ka Gasabo ryifatanyije n’abagore babyariye mu bitaro bya Kibagabaga ku munsi mpuzamahanga w’umugore tariki 08/03/2013.

Mbere y’uko abanyeshuri ba Akilah bajya kwifatanya n’aba babyeyi, babanje mu rugendo rukangurira abagore kwirema mo icyizere biyumvamo ko bashoboye.

 

Nyuma y’uru rugendo ubuyobozi bw’iri shuri n’abanyeshuri baherekejwe na vis peresida wa Sena GakubaJean d’Arc, bageje ibikoresho bitandukanye bizabafasha mu minsi bari muri ibi bitaro.

Vis peresida wa Sena Gakuba Jean d’Arc, yavuze ko umunsi w’abagore wijihirijwe mu midugudu, abwira abagore babyariye muri ibi bitaro bya Kibagabaga ko umudugudu wabo ari naho babyariye akaba ariyo mpamvu bahabasanze kugirango babereke ko umugore afite agaciro.

Yabasabye gufatira urugero rwiza rw’abanyeshuri ba Akilah, nabo bagatoza abana babo bavutse gukura bafite uyu muco wo kwifatanya abandi.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kibagabaga Dr Muvunyi Jean Baptiste, yavuze ko inkunga batewe ni ishuri rya Akilah ari ingirakamora kuko hari ababyeyi baba badafite amikora bityo ikabunganira.

Bimwe mu byahawe aba babyeyi, harimo ifu y’igikoma, amata, amazi, jus, ibikoresho by’isuku n’ibndi bitandukanye, bikaba byahawe ababyeyi basaga 40.

Akilah yifatanyije n’ababyeriye mu bitaro bya Kibagabaga ku munsi w’umugore

Umuyobozi Mutoni Kayihura w’ishuri rya Akilah aha umubyeyi wabyaye jus

Mutoni Kayihura umuyobozi wa Akilah, avuga ko kuba ishuri ahagarariye ryigwamwo n’abakobwa gusa, bituma aba banyeshuri barushaho kwiyubakamo ikizere, bagasohoka mu ishuri bazi icyo bagiye gukora mu buzima bwo hanze.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment