ADAP yatanze Inka 48 mu karere ka Rulindo muri gahunda ya girinka munyarwanda.

Kuri uyu wa gatanu ,tariki ya 15/3/2013,mu karere ka Rulindo hatanzwe inka zigera kuri 48 ,zahawe abatishoboye bibumbiye mu matsinda atandukanye.

Umushinga ADAP watanze izi nka ,ngo si ubwa mbere ufashije abanyarulindo ubazanira inka,ukabafasha no mu  bindi bikorwa bitandukanye birimo nko kurihira abana amafranga y’ishuri bava  mu miryango itishoboye.

Irakiza Isaac umuyobozi w’umushinga ADAP ku rwego rw’igihugu,waje aherekeje izi nka yabwiye abaturage bazihawe ko bagomba kuzifata neza bakazibyaza umusaruro,ngo kuko zizabageza kuri byinshi batari bafite.

Yanababwiye kandi ko ari inka z’urukundo ngo kuko Leta y’u Rwanda irabifuriza gukomeza gutera imbere.

Yagize ati”Izi nka muhawe zizabaha ifumbire muhinge mweze ,zizabaha amata mubashe kurwanya imirire mibi mu ngo zanyu.Uguhaye inka aba agukunda kandi aba agira ngo ubashe gutera imbere.Ubu rero ni ikigaragaza uburyo Leta yacu ibitayeho.”

ADAP yatanze Inka 48 mu karere ka Rulindo muri gahunda ya girinka munyarwanda.2

Uyu muyobozi yakomeje abasaba kuzoroza bagenzi babo bataragira inka ,abibutsa ko bagomba kwitura leta  bazibyaza umusaruro.

Naho ku ruhande rw’abaturage bahawe izi nka, bakaba bavuze ko  bishimiye cyane izo nka bahawe ,dore ko abenshi muri bo wasangaga banavuga ko ari ubwa mbere bagiye korora inka .

Ngwinondebe  marie louise utuye mu kagari ka mukoto,umurenge wa Bushoki,yatangarije Kigalitoday ko ari ubwa mbere agiye korora inka,ngo kuko ubutuwe yari yoroye ingurube.

Akaba avuga ko kubwe asanga ubukungu yamaze kubukozaho imitwe y’intoki.

Yagize ati”nkibona iyi nka mpise nunva ko ubukungu mbufite mu ntoki zanjye.ubusanzwe nari noroye akagurube ariko ubu ubwo mbonye inka ngiye kugira ifumbire,n’amata ku buryo abana banjye bagiye gushisha mbese ntiwareba umuryango wanjye wakize byarangiye.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu,Murindwa Prosper,yabwiye abaturage bahawe inka ko bahawe inganda ,ngo kuko inka uyifite byoroshye kuba wagera ku ruganda.

Yagize ati”Buri muntu ubonye inka abonye uruganda.Ahasigaye nimutangire mukore ,inganda zanyu muzibyaze ibindi bintu byinshi bizabateza imbere.”

Kugeza ubu mu karere ka Rulindo hamaze gutangwa inka igihumbi na 116,mu gihe bahize ko muri  uyu mwaka wa 2013,bazatanga inka igihumbi na 200.


 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment