Abamugaye barasabwa

Kuri iki cyumweru tariki ya 3/3/2013 mu karere ka Rulindo, hatanzwe ibikoresho bitandukanye n’insimburangingo kuri bamwe mu  bamugaye batuye imirenge y’aka karere.

Abamugaye bo muri aka karere bakaba basabwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza gufata neza no kwishimira ibyo bikoresho bahawe, ngo kuko ari ubufasha baba babonye nyuma y’ubuvugizi bwinshi baba babakoreye.

Bamwe mu bamugaye bakaba bavuga ko bashimishijwe cyane n’ubuyobozi budahwema kubereka ko abamugaye nabo ari abantu nk’abandi kandi barimo n’abashoboye gukora.

Bakaba bavuga ko ibikoresho bahawe bazajya babifata neza, ngo kuko bazi neza ko bene ibi bikoresho baba babibonye babibabaye kandi ngo bikaba biba bihenze.

Hategekimana Jean Pierre,umwe mu bahawe ibikoresho birimo n’imbago, yavuze ko kuva aho abereyeho abanye n’ubumuga bw’amaguru atari yarigeze ahabwa insimburangingo. Akaba ashima cyane ubuyobozi budahwema kubazirikana no kubakorera ubuvugizi .

Yagize ati: Nshimishijwe cyane n’insimburangingo mpawe, kuko kuva nabana n’ubumuga sinigeze mpabwa insimburangingo,ariko ubu ndunva nishimiye ubuyobozi bw’akarere n’igihugu muri rusange kuko nibwo buba bwatuzirikanye nk’ababana n’ubumuga, kugira ngo natwe tubashe guhaguruka tugire icyo twikorera.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Rulindo, Niwemwiza Emilienne wari waje muri iki gikorwa cyo gutanga ibikoresho ku bamugaye mu karere ayobora,yasabye abamugaye kujya bafata neza ibikoresho baba bahawe.

Yanabibukije kandi  kugira umuco mwiza wo gushimira ubuyobozi ndetse n’abaterankunga b’akarere, baba babazirikanye bakabazanira insimburangingingo hamwe n’ibindi bikoresho bisanzwe bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati ”Mugomba gufata neza ibikoresho muba mwahawe, kandi mukanagira umuco wo gushimira ubuyobozi buba bwabazirikanye bubakorera ubuvugizi. Ikindi mugashimira abaterankunga ababa babazirikanye bakabazanira ibikoresho byo kubafasha mu buzima bwanyu bwo kuba mubana n’ubumuga.”

Ababana n’ubumuga mu karere ka Rulindo byagaragaraga ko bafite ubukene bw’insimburangingo bakaba bahawe ,  amagare ,imbago n’insimburangingo yitwa walking help.

Ibi bikoresho bikaba byatanzwe n’umuterankunga  witwa Peter, ku bufatanye na leta y’ubudage binyujijwe muri  JUMELAGE ya Rheneni Palatina.

Uyu muterankunga ngo akaba azanira ibikoresho abamugaye  buri mwaka mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment