Nyamasheke Urugaga rw’Amadini

Abanyamadini bibumbiye mu Rugaga rw’amadini mu kurwanya SIDA (RCLS mu mpine) bo mu turere twa Nyamasheke na Ruzizi baratangaza ko bagiye guharanira uburenganzira bw’umwana kurushaho.

Ibi Abakuru b’amatorero n’amadini atandukanye yo muri utu turere babitangaje kuri uyu wa kane, tariki ya 31/01/2013 mu mahugurwa yateguwe n’ihuriro ry’abanyamadini baharanira kurwanya SIDA n’zindi ndwara ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF), agamije kubakangurira ibijyanye n’uburenganzira  bw’umwana.

Ubwo yafunguraga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimiye  abatekereje aya mahugurwa kuko ari ingenzi cyane mu guteza imbere imyumvire ku burenganzira bw’umwana.

Habyarimana yavuze ko impamvu abana baba bagomba kwitabwaho by’umwihariko ari uko ari bo “Rwanda rw’Ejo” kandi bakaba ari abanyantege nke. Ibyo bikavuga ko bagomba kurengerwa mu buryo bwose.

Niragire Thierry ushinzwe imishinga mu Rugaga rw’Amadini mu kurwanya SIDA n’izindi ndwara yatangaje ko intego y’aya mahugurwa ari ukongerera ubumenyi abanyamadini mu guhindura imyumvire mu bayoboke bayo ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana, by’umwihariko ku bijyanye n’icyo amategeko ateganya mu kurengera umwana.

Niragire avuga ko bafite icyizere cy’uko abahagarariye amadini nibamara gusobanukirwa neza ibijyanye n’uburenganzira bw’umwana, bizarushaho gucengera abayoboke babo, kuko ubushakashatsi bwagaragaje Abanyarwanda bagera kuri 96% bafite aho basengera.

Pasiteri Bizimana Jonathan ni Umushumba wa Paroisse ya Kagano mu Itorero Methodiste Libre. Avuga ko amahugurwa nk’aya agamije gukangurira abantu gusigasira uburenganzira bw’umwana ari ingirakamaro cyane ko ari n’inshingano y’abanyamadini.

Pasiteri Bizimana akaba atangaza ko umwihariko w’aya mahugurwa ari uko bahugurwa ku mategeko arengera umwana, bityo bayamenya neza bikabafasha kuyasobanurira abayoboke babo kugira ngo babe bakumira abashoboraga kuyica batayazi.

Mu gihe gito, abanyamadini baba bashobora guhura n’imbaga y’abayoboke kandi ubutumwa bw’abanyamadini bukunze gufatwa nk’ukuri gusumba ukw’abasanzwe. Mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, abanyamadini bashishikarizwa gutoza abayoboke babo guharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’umwana, burimo n’ubwo kwiga cyane ko mu myaka yatambutse abana bo muri utu turere bakunze guta ishuri bakararukira akazi mu buhinzi bw’icyayi ndetse abandi bakayoboka uburobyi mu Kiyaga cya Kivu.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment