NUR: Nyuma yo kwiga bafashijwe, bashinze ishyirahamwe ryo gufasha barumuna baboAbanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) bagera ku 150, ni bo biyemeje gufasha abana b’abakene bitorohera kubona amafaranga y’ishuri, maze bashinga ishyirahamwe ryitwa NURSSBA mu magambo ahinnye y’icyongereza, ni ukuvuga ishyirahamwe ry’abanyeshuri bo muri NUR barihiwe amasomo n’imishinga itandukanye.

Tugirimana Emmanuel, umuyobozi w’iri shyirahamwe, avuga ko abanyeshuri bibumbiye muri iri shyirahamwe ari abarihiwe amashuri n’imishinga itandukanye nka Global Fund, SFH, imbuto foundation n’iyindi

Icyo biyemeje ni ukwegera abanyeshuri bagifashwa kwiga n’imishinga inyuranye biga mu mashuri yisumbuye, bakabagira inama yo kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kurihirwa, kugira ngo bazatere imbere. Biyemeje no gukorera ubuvugizi abana bandi batishoboye ku bafatanyabikorwa.

Ku bw’ibyo rero, ngo basura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye kugira ngo babashe kumenya abafite ibibazo, bakitabira umuganda ndetse n’izindi gahunda za Leta ziba ziteraniyemo abantu benshi, aho batambutsa ubutumwa bwo gushishikariza abifite gufasha abandi batishoboye.

Aba banyeshuri kandi bafite gahunda y’igihe kirekire. Tugirimana ati “viziyo yacu ni ukumera neza, natwe tukagira ubuzima bwiza, ubundi tugafasha abana batishoboye. Abo bana tuzajya tubafasha mu myigire, kuko iyo ufashije umuntu kwiga, n’ubundi buzima arabubona. Tuzajya tunabagira inama yo kuba abantu b’abagabo badateze amaboko ahubwo bagaharanira kwikorera.”

Tugarutse ku bijyanye no gusanga abantu bateraniye ahantu ari benshi bagatambutsa ubutumwa bwo gushishikariza abishoboye gufasha abatishoboye, ni na cyo gikorwa bakoze uyu munsi tariki ya 1/2/2013 kuri Sitade Kamena, aho abanyehuye bari bateraniye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’intwari.

Mu gakino beretse abari bahari, bagaragaje ko uwari ukennye akabasha kubona abamurihira amashuri, aba umugabo. Iyo ari umugabo nyawe, na we atekereza ku bandi bababaye.

N’ubwo kugeza ubu iri shyirahamwe rigizwe n’abasore n’inkumi 150, ngo baracyakira n’abandi bose bafite umutima wo gufasha abana batakomeje kwiga, baba abarihiwe amashuri n’imishinga ndetse n’abatarafashijwe bafite umutima wo gufasha.

 

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment