Ngoma: Abahawe ihene zitanga umukamo bituye abandi bahawe Aborozi bahawe ihene zitanga umukamo bagera kuri 35 batuye mu mirenge ya Murama na Rukira bahawe ceretificat z’ishimwe kubera igikorwa cyo koroza abandi bagenzi babo babitura.

 

Izi hene bituraga baziha bagenzi babo batazibonye, ni ihene zatanzwe n’umushinga HEIFER International, ngo zibahe umukamo zibafashe  kugira indyo yuzuye.

 

Izi hene zikigera muri iyi mirenge abantu ntibabanje kumva uburyo umuntu yanywa amata y’ihene, ariko nyuma y’uko abanyweye ku mata yazo abagiriye akamoaro gakomeye ubu bari kuzirwanira.

 

Abazihawe nabo batangaza ko batagundira ibyiza bazisanganye ahubwo ko bifuje kubisangira maze bakoroza bagenzi babo. Bimwe muri ibyo byiza ni uko hari abazihawe babana na Virus itera SIDA bari barabaye nabi cyane maze banywa kuri ayo mata bagakomera.

 

Umwe mubituye  yoroza bagenzi be wavuze mu izina ry’abandi yagize ati ”Ibi byiza byo kunywa amata y’ ihene ntabwo nabyihererana. Ubu abatuye iwacu bose bumvishe akamaro kazo. Unywa aya mata arashisha,n’iyo ibyaye umwana wayo ugurwa ibihumbi ijana.”

 

Uwari waje uhagarariye umushinga HEIFER International muri ibi birori Uwimana Xaverine, yasabye abahawe izi hene kurushaho kuzifata neza kuko zizabagirira akamaro kanini. Yabasabye kwirinda kuzigurisha kuko byatuma zitabagirira akamaro

 

Yagize ati” Hari aho batangiye ingeso yo kuzigurisha ibyo ntibizabe hano. Izi hene ni ibanga rikomeye, abazi akamaro kazo bari kuza bakabashukisha amafaranga bakazibatwara ejo ukamererwa nabi wabuze aya mata agufasha .”

 

Ihene imwe itanga umukamo ishobora gukamwa litro hagati y’enye n’eshehatu. Izi hene za kijyambere  zaguzwe muri Afrika y’Epfo, aho ihene imwe yageze mu Rwanda ihagaze amafaranga ibihumbi 400.

 

Ihene zose zatanzwe ni 35, maze abituye abandi babaha ihene bahabwa icyemezo cy’ ishimwe na HEIFER International.

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama ,Bushayija Francis, yasabye abaturage ayobora kutinenaguza ikintu cyibafitiye akamaro bizirika kumuco kuko hari imico ihindukana n’igihe.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment