Umushinga ugamije gufata neza ubutaka no kuhira amazi imusozi (LWH) kuwa gatanu tariki 15/02/2013 wasoreje gahunda yo gutera ibigori mu gihembwe cy’ihinga B 2013 mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Kagusa kuri site ya Bukeye, hakaba haravuguruwe amaterasi y’indinganire mu mirima abaturage basaruyemo ibirayi mu gihembwe cy’ihinga gishize.

Icyo gikorwa cyo gusoza gahunda yari imaze iminsi iriho yo gutera ibigori mu gihembwe cy’ihinga B 2013 yasorejwe mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro n’umushinga LWH ugamije gufata neza ubutaka no kuhira igasozi ukorera muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ( MINAGRI) ufatanyije n’abaturage bo muri uwo murenge wa Mukura.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Rutsiro, Ndayishimiye Melane, yasabye abahinzi guhinga neza batangiza amaterasi kuko amaterasi iyo adatunganyije neza bigabanya umusaruro.

Yabwiye abo bahinzi ko ayo materasi uko bayahingamo nabi ari ko agenda arushaho kuba mato.

Ati : “Murahinga, mwakurikira ha handi hagenda hari imyaka mu mpande mukahasiga. Bwa buso mwatangiranye mubufate neza ntimuzayabumbe kuko nimuyabumba, ahari imisitari itatu hazajya ibiri bityo n’umusaruro ugabanuke”.

Umukozi wari uhagarariye LWH ku rwego rw’igihugu, Nsabuwera Vincent, yasabye abaturage gufashanya kugira ngo bihutishe ibikorwa by’ubuhinzi kuko umuntu umwe ngo atabasha kwiteza imbere.

Yasabye abarangije guhinga kubera ko bakoreye mu matsinda ko bashobora gutanga umusanzu kugira ngo abatararangiza na bo batazasigara inyuma.

Ati : “ Bibaye ngombwa na bo mubahe umuganda,  si byo? Murebe niba ari umukecuru, niba ari umusaza, muri kwa gukorera hamwe na bo, mubagandure kuko nta terambere ry’umuntu umwe. Iyi gahunda yo kwishyira hamwe tuyifate nk’ikintu cy’ibanze kizadufasha kugera ku buhinzi bw’umwuga”.

Abahinzi bo muri iyo zone na bo bavuze ko bazabungabunga neza ibihingwa bahinze kuva ku ntangiriro kugeza mu isarura.

Umuhinzi witwa Tuyishimire Yvonne, yavuze ko bakimara gusoza igikorwa cyo gutera ibigori, bagiye gukurikirana uko bimera, ndetse no mu gihe cyo kubagara bakazakoresha  ifumbire mvaruganda kugira ngo bazabone umusaruro uhagije.

Umushinga wa LWH ufasha abaturage gufata neza ubutaka hagamijwe kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Bimwe mu bikorwa byawo by’ubuhinzi ubikorera ku materasi yatunganyijwe mu mirenge itatu ari yo Rugabano na Rubengera mu karere ka Karongi no mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro.  Bigera ku bagenerwabikorwa 3750 bibumbiye mu matsinda 230.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment