Itorero rya EPR ryakoze umushinga ugamije koroza abana b’imfubyi bo muri paruwasi ya Sure

Itorero ry’abaperesebuteriyene (EPR) ryakoze umushinga wo koroza ingurube abana b’imfubyi zibana bo muri paruwasi ya Sure mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere.

Itorero ryakoze uwo mushinga riwushyikiriza abafatanyabikorwa baryo bo mu gihugu cy’ubudage hanyuma uwo mushinga barawemera ndetse banawutera inkunga. Iyo nkunga ikimara kuboneka, itorero ryubatsemo ikiraro rusange, rigura n’ingurube zo kororeramo z’ibanze.

Abana 45 barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye hamwe n’abandi bana batiga ni bo batoranyijwe kugira ngo bazafashwe n’uwo mushinga.

Mu ntego z’uwo mushinga ni uko izo ngurube zibyara noneho bakajya baha buri mwana ikibwana cy’ingurube, akajya kucyorora iwabo, akakibyaza umusaruro na we akabasha kwivana mu bukene.

Umushinga watangiye abana ari bo bagomba kwita kuri izo ngurube, bakazahirira, bakazisukura, ariko kubera ko muri bo harimo abanyeshuri, bageze hagati basa nk’aho bagize intege nke, bigaragara nk’aho bibananiye.

Byabaye ngombwa ko urwego rushinzwe gukurikirana izo ngurube mu itorero rusaba abandi bakirisitu basanzwe kwitanga kugira ngo baragire za ngurube.

Mu bakirisitu biyemeje kwitanga, buri wese yagiye afata ingurube, yiyemeza kuyishakira ibyo kurya no kuyifata neza ku buryo izabyara, ikororoka kugira ngo paruwasi izagere kuri ya ntego yihaye yo koroza abana b’imfubyi zibana.

Bamwe muri abo bakirisitu bahisemo kujya bazikurikirana ziri mu kiraro rusange, abandi bajya kuzororera iwabo mu ngo, bitewe n’uko basanze ikiraro rusange kiri kure y’aho batuye.

Icyakora izo ngurube ntabwo zabashije gutanga umusaruro neza nk’uko byari byitezwe. Zimwe zarapfuye, izindi ugasanga zitameze neza kubera ko abantu bo muri ako gace batari bamenyereye ibijyanye n’ubworozi bw’ingurube, bamwe ndetse bukaba ari bwo bwa mbere bari babonye aho zororwa. Ntibamenye uburyo zitabwaho n’ibyo zikenera. Izindi ngo zabaye nabi kubera ko zabyaye.

Abandi bavuga ko impamvu zitameze neza ari ukubera ko bibagora kuzibonera ibyo kuzigaburira bihagije.

Umwe muri bo witwa Mukandekezi Frida yagize ati : “ Urabona umuntu ari kurya ahashye, biragoye rero kugira ngo ubone ibyo usagurira ingurube”.

Icyakora uko igihe kigenda gishira ni ko barushaho gusobanukirwa n’uburyo bwo kuzitaho, ku buryo zimwe muri zo zatangiye kororoka. Bamwe muri abo bakirisitu bazoroye bavuga ko bagerageza kuzishakira ibyatsi byoroshye ndetse n’ubonye ibiryo bicye akayiha.


 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment