Kugwingira kw’abana bituruka kumirire mibi

Kudakura kw’abana ngo bave mukigero kimwe bajya mukindi ngo biterwa n’imirire mibi akenshi ikunze guterwa n’ubukene. iki kibazo ngo cyagiye kigaragara kenshi cyane mubice byo mu byaro aho abana batabona indyo yuzuye bigatuma bagwingira ni muri urwo rwego umushinga wa FH+360/ROADS ishami rishinzwe kurwanya imirire mibi ryatangiye ibikorwa byawo muri aka karere ka Rusizi kugira ngo harebwe uko abana bakwitabwaho bahabwa indyo yuzuye.

Nkuko twabitangarijwe n’umuyobozi w’uyu mushinga ushinzwe kurwanya imirire mibi mubana no mubagore ariwe Rukabu Kamali avuga ko mu isuzumwa ryakozwe byagaragaye ko ubuzima bw’abana bafite kuva kumezi 6 kugera kumezi 23 ngo bupfira kumirire mibi aho ngo abo bana bahabwa ibiryo bibi kandi bicye bigatuma bagwingira bityo ingingo zabo ntizikure bagahora bagaragara ko ari bato kandi bafite imyaka myinshi aribyo bita ingwingire.

Abo bana bagifite bene ayo mezi ngo bagombye kubona inyunganirabere  kugirango bahage naho ngo iyo bayibuze bapfa mumikurire yabo, ikanaba mibi, ni muri urwo rwego umushinga wa FH+ROADS wemeye gutanga amafaranga angana n’ibihumbi Magana atatu by’amadorari kugirango abo bana bari muri icyo kigero bazakure neza, bimwe mubyo uyu mushinga uzitaho barwanya imirire mibi mubana n’abagore harimo gutera inkunga ubuhinzi bw’ibijumba by’umuhondo ,kwigisha ababyeyi uburyo bwo guteka igikoma kirimo intunga mubiri  no korora amatungo magufi N’ibindi

Usibye kuba uyu mushinga waje kunganira akarere ngo n’ubundi kari kamaze iminsi karasinye umuhigo wo kurandura imirire mibi mu bana nkuko bitangazwa na Francoise Nirere umuyobozi w’akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rusizi, gusa ngo aka karere karacyarimo abana bagaragagwaho n’imirire mibi kuburyo usanga imibiri yabo idakura neza ngo umenye ikigero barimo.


 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment