IZINDI  NKA 71  ZOROJWE  ABAKENNYE  KURUSHA  ABANDI MURI GIHEKE NA NYAKARENZO

Mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya GIRINKA yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, Inka 71 zifite agaciro k’amafaranga y’urwanda asaga miliyoni ijana na mirongo irindwi na zirindwi (177.000.000)  zatanzwe n’umushinga BOTHAR wo mu gihugu cya Irlande kuri uyu wa kabiri, tariki 12/02/2013. Abahawe izi nka bo mu Mirenge ya Giheke na Nyakarenzo yombi yo mu Karere ka Rusizi basabwe kuzitaho cyane bita ku mirire no ku buvuzi bwazo.

Abaturage bakennye kuruta abandi bo muri iyo Mirenge nibo borojwe izo nka bakaba batoranywa mu nteko z’abaturage, izi nka zatanzwe zose zirahaka arinayo mpamvu hanasuwe ikusanyirizo ry’amata kugira ngo berekwe ko batazapfirwa ubusa n’umukamo wazo, dore ko ari inka z’umukamo uhagije. Ibi ni nabyo umwe mu borojwe Mwitende yohani aheraho avuga ko  nta mpungenge bafite zo kuzazibasha ngo ni uko batishoboye kuko ngo  zo ubwazo zibyara icyazitunga.

IZINDI  NKA 71  ZOROJWE  ABAKENNYE  KURUSHA  ABANDI MURI GIHEKE NA NYAKARENZO2

Aborojwe rero ngo ubu bamaze kuva mu cyiciro bajya mu kindi kuko uyu ari umushinga uzatunga n’abazabakomokaho nkuko Nirere francoise, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ufite imibereho myiza munshingano ze yabibabwiye.

Kuba barahuguwe ku bijyanye no korora ngo ntibihagije gusa kuko uhawe iyi nka ngo agenerwa n’imiti iza mufasha mu gihe cy’amezi atatu kandi ngo ubu noneho kugera ku rwego rw’akagari hari umutekinisiye mu by’ubworozi ku buryo ubu bworozi buzatanga umusaruro nkuko biteganijwe. Nkuko byatangajwe na Oscar Niyonsaba umukozi w’akarere ushinzwe ubworozi.

Umuhuzabikorwa wa Gahunda ya Girinka munyarwanda andrew Kagabo yasabye aba borozi kuzitaho bihagije kuko aribwo ubworozi bwabo buzabagirira akamaro.

Umushinga bother ni uwo mu gihugu cya Irlande ukaba  umaze gutanga inka 526 mu karere ka Rusizi mu gihe mu gihugu hose uyu mushinga umaze gutanga inka zisaga 800 ndetse 400 muri zo ngo zikaba zaramaze kubyara zikaziturirwa abandi.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment