Nta Mudivantisite wemerewe gupanda ubukwe ku munsi w’umuganda rusange

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Barimo kungarana ibitekerezo nyuma y’umuganda

 

Mu Rwanda bimenyerewe ko mu mpera za buri kwezi haba hateganijwe igikorwa cy’umuganda rusange w’abaturage, I Gitwe bitewe n’abakirisitu b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi “Isabato” biyemeje guhagarika imihango yose y’ubukwe ku munsi w’umuganda rusange.

 

Leta y’u Rwanda yemera ukwizana kwa buri muturarwanda mu myemerere ye ijyanye n’idini bityo muri gahunda y’umuganda rusange wa buri kwezi ntabwo abaturage bari mu madini runaka babangamirwa bitewe n’iminsi basengeraho.

 

Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi babageneye ko umuganda wabo bazajya bawukora ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi, mu gihe abandi baba bawukoze ku isabato (kuwa gatandatu).

 

Gitwe ni agace mu gihugu gatuwe n’abayoboke b’Itorerero ry’abadivantisiti, dore ko ariho iri torero ryatangiriye mu Rwanda.

 

Kuri iki cyumweru twabasuye ubwo bakoraga umuganda rusange tureba uko bawitabira kuko byakunze kugaragara ko hari bamwe badakora uyu muganda.

 

Ubwo twahageraga twasanze abaturage benshi biganjemo abakozi b’ibigo bitandukanye, abanyeshuri, abamotari n’abandi bitabiriye uyu muganda.

 

Umupasitoro wo mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi Habimana Francois yadutangarije ko ashimira Leta y’u Rwanda yo yabahaye ubwisanzure bwo gukora umuganda ku munsi w’icyumweru.

 

Avuga kandi ko mubyo bashishikariza abakirisitu ayoboye ari kugandukira ubuyobozi bwa Leta kuko Ubuyobozi bwose buba bwarashyizweho n’Imana.

 

Nta Mudivantisite wemerewe gupanda ubukwe ku munsi w’umuganda rusange2

Pasitoro w’Abadivanisite Habimana Francois avuga ko nta muntu ugomba gupanga ubukwe cyangwa izindi gahunda ku munsi w’umuganda

 

Pasitori Habimana Francois yakomeje avuga ko muri gahunda Itorero ryihaye mu rwego rwo gushishikariza abakirisitu kwitabira umuganda, hari amabwiriza yashyizweho avuga ko nta gahunda mu itorero izajya ikorwa n’imwe ijyanye n’ubukwe.

 

ati: ”Itorero ry’Abadivantisiti nyuma yo gusanga ko hari bamwe batitabira igikorwa cy’umuganda bitwaza ko bari mu makwe, ubu hashyizweho gahunda yo kudapanga ubukwe ku cyumweru cy’umuganda rusange”.

 

Nyuma yo gukora umuganda rusange abaturage baricara bakungurana ibitekerezo, ndetse by’umwihariko aba baturage b’I Gitwe bashyizeho gahunda yo kujya bakusanya inkunga yo gufasha bagenzi babo bafite ibibazo bitandukanye.

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment