Papa Benoit XVI yatangaje ukwegura kwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo Papa  Benoit XVI yatangaje ko azegura tariki ya 28/02/2013 bitewe n’uko atagifite imbaraga z’umubiri zimushoboza gusohoza inshingano ze.

Ibi Papa akaba yabitangaje mu nama yagiranye n’aba-Cardinali bateraniye i Vatican mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 11/02/2013.

Vatican na yo  ikaba yemeje iki cyemezo cy’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, mu itangazo yashyize ahagaragara riteye ritya :

«Bavandimwe bakundwa,

Ntabwo nabahamagariye iyi nama gusa, ahubwo nabahamagariye no kugira ngo mbatangarize icyemezo gifite agaciro gakomeye ku buzima bwa Kiliziya.

Nyuma yo gusuzuma umutimanama wanjye imbere y’Imana mu buryo butandukanye, nasanze imbaraga zanjye, bitewe n’imyaka myinshi ngezemo, zitagihagije kugira ngo zinshoboze inshingano zo kuyobora Kiliziya (ishingiye ku Ntumwa Petero).

Ndemeranya neza n’umutima wanjye ko uru rwego, mu miremerwe yarwo mu buryo bwa Roho, rudakwiriye kuyoborwa n’ibyanditswe ndetse n’ijambo gusa, ahubwo ko rukeneye imbaraga n’amasengesho kandi ku kigero kitari hasi.

Ku bw’ibyo, mu isi ya none, irangwa n’impinduka zihuta kandi ikaba itewe inkeke n’ibibazo bikomeye cyane ku buzima bw’ukwemera, kugira ngo umuntu ayobore Kiliziya y’Intumwa Petero kandi yamamaze Inkuru Nziza, imbaraga z’umubiri n’iza Roho na zo ziba zikenewe ; izo mbaraga, muri aya mezi ashize zikaba zaragabanutse muri njye ku buryo ngomba kwemera intege nke zanjye mu kuyobora neza iyi Kiliziya nari narahawe kuyobora.

Ni yo mpamvu, ku bwo kumenya neza agaciro k’uyu murimo, mu burenganzira busesuye, mpamije kwegura ku buyobozi bwa Kiliziya ya Roma, nk’Igikomangoma cya Mutagatifu Petero, yari yaranshyizwe mu biganza n’aba-Cardinali ku itariki ya 19/04/2005; ku buryo guhera tariki ya 28/02/2013, saa mbiri z’ijoro (ku isaha y’i Roma),  Icyicaro cya Roma, Icyicaro cya Mutagatifu Petero, kizaba kidafite Umuyobozi. Ubwo Inama yo gutora Umushumba Mushya wa Kiliziya Gatolika igomba kuzatumizwa n’abashinzwe kubikora. »

Ku myaka 85 y’amavuko afite, Joseph Ratzinger yabaye Papa afite imyaka 78 mu kwezi kwa kane 2005 asimbuye Papa Jean Paul II. Mu gihe cyo gutorwa kwe, yari umwe mu ba-Papa bagiye kuri uyu murimo bakuze cyane mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

Papa wa nyuma waherukaga kwegura ni Papa Gregoire XII weguye mu mwaka w’1415.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment