Kuva umushinga WASH wagera mu karere ka

Kuva umushinga WASH wagera mu karere ka

Abaturage babona amazi meza ku buryo butabagoye bitewe n’uko umushinga WASH wayabegereje

Kuva umushinga WASH ufite isuku n’isukura mu nshingano zawo wagera mu karere ka Nyabihu, ikibazo cy’amazi meza kiragenda kiragenda gikemuka ku buryo mu duce twinshi bagiye bayagezwaho nk’uko Mubirunyoye Eugenie ushinzwe isuku n’ubukangurambaga mu mushinga WASH muri aka karere abivuga.

Kugeza ubu bamwe mu baturage bishimira cyane ibikorwa by’umushinga WASH mu karere ka Nyabihu kuko bimaze kugira impinduka ikomeye mu mibereho y’abaturage ku bijyanye n’isuku n’isukura nk’uko Masengesho Jean Paul umuturage mu murenge wa Mukamira yabidutangarije.

Yagize ati”ubusanzwe twabonaga amazi meza mu buryo butoroshye ariko ubu asigaye yaratwegerejwe,umushinga WASH ukaba ariwo wabikoze. Ubu umuturage abona amazi meza adakoze urugendo runini. Ni ibintu byo kwishimira”.

Mu mirenge imwe n’imwe mu karere ka Nyabihu,amazi meza yarahagejejwe. Gusa hari ahandi ataragezwa. Mubirunyoye Eugenie,avuga ko umushinga WASH urimo  gukora  imiyoboro y’amazi izagemurira abaturage bagera ku  bihumbi 167 mu mirenge itandukanye.

Imiyoboro nka Gatovu-Kanyembayi, Munkali phase II,Kilimbogo,Butanda-Cyarwa, Nyakinama-Vunga ikaba irimo gukorwa kandi imirimo ikaba igenda neza ku buryo hatagize imbogamizi amezi 6 yazashira abaturage bo mu duce dutandukanye izagemurira,baramaze kugezwaho amazi meza.

Iyo miyoboro ikaba ifite kirometero zigera ku 109.6  izajyana amazi meza mu mirenge nka   Rugera, Shyira, Jenda, Bigogwe, Kabatwa, Karago, Rurembo, na Kintobo.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment