Tariki ya 23 Gashyantare 2013, Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) wasoje icyumweru cy’Abagide mu karere ka Karongi mu ntara y’i Burengerazuba ku rwego rw’igihugu.

Tariki ya 23 Gashyantare 2013, Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) wasoje icyumweru cy’Abagide mu karere ka Karongi mu ntara y’i Burengerazuba ku rwego rw’igihugu.

Gusoza icyumweru cy’Abagide mu Rwanda byatangijwe n’umuganda wabereye ku musozi wa Gatwaro, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi.

Abagide bafatanyije n’abaturage ndetse n’ubuyobozi. Nyuma y’icyo gikorwa hakurikiyeho ibiganiro mbwirwaruhamwe ku ntego y’umwaka w’Abagide: “Ubuzima bw’Umwana n’Umubyeyi ni ubw’Agaciro, Twese Hamwe Tuburengere”.

Irere Marie Jeanne Claire, komiseri ushinzwe umutungo muri AGR yibukije ko iyo nsanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu cyo kugabanya impfu z’abana n’ababyeyi bapfa batwite, babyara cyangwa na nyuma yaho.

Abagide bafashe akanya bigisha abaturage akamaro ko kurya indyo yuzuye, kurara mu nzitiramibu, gufata neza ababyeyi batwite no kwita ku bana babarinda umwanda, n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Kayumba Bernard yashimiye Abagide bakorera mu karere ayobora kubera uruhare bagira mu burere n’uburezi bw’urubyiruko rw’abakobwa ndetse n’iterambere bageza mu karere muri rusange nk’abafatanyabikorwa.

Yagize ati: “gahunda y’Abagide nsanga ari igisubizo ku baturage b’iki gihugu kuko umuryango nyarwanda ushingiye ku mwana n’umugore.”

Icyumweru cy’Abagide ku rwego rw’igihugu cyatangiriye mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba kuwa 16 Gashyantare.

Muri icyo cyumweru hanatangijwe ubukangurambaga bw’urugo ku rundi (door to door campaign) mu murenge wa Rwampara, mu karere ka Nyarugenge, kandi bikajyana n’insaganyamatsiko y’umwaka.

Abagide bazakomeza ubukangurambaga umwaka wose.

Umuryango w’Abagide mu Rwanda ni umuryango w’abakorerabushake watangiye mu 1980 ufite intego yo guteza imbere umukobwa.

Umunyamuryango w’Abagide washinzwe na Baden Powell mu 1910, mu Rwanda ufite abanyamuryango basaga 12.000.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment