Abihaye Imana biyemeje gufasha akarere kuzuza 100% muri mutuelle de santé

Padiri Rutakisha Jean Paul, uyubora ihuriro

ry’amadini n’amatorero mu karere ka Karongi

akaba n’umuyobozi wa DJAF-Karongi

 

Ihuriro ry’amadini n’amatorero atandukanye yo mu karere ka Karongi ryiyemeje guhamagarira abayoboke bayo gutanga ituro ridasanzwe kugira ngo batere ingabo mu bitugu akarere bityo kabashe kumara imyaka itanu kari ku isonga ry’ubwitabire bw’ubwisungane mukwivuza, ku gipimo cy’100%.

Mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2012-2013 ku birebana n’ubwisungane mu kwivuza, akarere ka Karongi karitegura gukora isabukuru y’imyaka itanu Kari ku isonga mu gihugu hose. Kugeza ubu kari gahagaze ku gipimo cya 96%, ariko intego ni uguca agahigo k’imyaka itanu bafite 100%.

Kugira ngo ibi bigerweho, ubuyobozi bw’akarere bwafashe ingamba zitandukanye harimo gukorana n’abafatanyabikorwa b’akarere kugira ngo umubare muke usigaye utaratanga mutuel nawo udacikanwa.

Muri izo ngamba nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere Kayumba Bernard, ni ukubicisha mu bafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’akarere harimo n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Ariko mbere yo kugira ahandi batekereza, abakozi b’akarere ubwabo biyemeje gutanga 1/10  cy’umushahara wabo w’ukwezi kwa Gashyantare, ibindi bikazaza ari inyongera.

Mu nama ihuriro ry’abanyamadini ari muri Karongi ryagiranye n’ubuyobozi bw’akarere kuri uyu wa kabili (12-02-2013), impande zombi zemeje ko ku itariki 16 Gashyantare (ku basenga kuwa gatandatu), na 17 Gashyantare (ku basenga ku cyumweru) abashumba b’intama z’imana bazashishikariza abayoboke kandi bakaba n’abaturage ba Karongi, gutanga ituro ridasanzwe ryo gutera ingabo mu bitugu akarere.

Nibamara kubishishikarizwa, ku matariki ya 23-24 Gashyantare ni bwo amaturo azatangwa ku buryo ukwezi kuzarangira bamaze kubona 4% akarere gasigaje ngo kagire 100% ry’ubwitabire bwa mutuel de santé.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard yashimye ubu bufatanye abanyamadini bongeye kugaragariza akarere agira ati n’ubusanzwe ni bamwe mu bafatanyabikorwa b’ingirakamaro dusanganywe mu iterambere ryacu.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Karongi Padiri Rutakisha Jean Paul akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere (DJAF), nawe yemera ko amadini ashobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha akarere kuzuza 100% ry’ubwisungane mu buvuzi.

Padiri Rutakisha yavuze ko bazabikora babinyujije mu matangazo ashishikariza abakritsu bataratanga mutuel kuyitanga no gukangurira bagenzi babo kubikora, hanyuma bakazatanga n’ituro ridasanzwe ryo gutangira mutuel abatishoboye ku buryo umusaruro uzaba wavuyemo kuwa mbere 25-02-2013 uzagezwa muri konti ya mutuel.

Mayor wa Karongi yanagarutse ku ruhare ntagereranywa rw’abaturage ba Karongi abashimira kuko aho akarere gahagaze ubu atari uko ari bo bakize kurusha abandi, ahubwo ari ubufatanye bwabo n’akarere bugamije kwishakamo ibisubizo, bikaba ari byo bibahesheje ishema ryo kuba ku isonga ya mutuel mu gihugu hose.

Ni byo koko, abaturage byamaze kubacengera dore ko hari n’abishyiriyeho ibimina byo kwishyurirana mutuel. Mukankoye Emerita uhagarariye ikimina TWIZERANE avuga ko hari igihe abaturage babona nk’umuterankunga wo kubishyurira mutuel ariko ugasanga bitagera ku batishoboye bose. Nawe yashimye akarere n’abanyamadini kuba baragize icyo gitekerezo kandi akaba afite icyizere ko kizatanga umusaruro.

Kugeza muri Gashyantare 2013, imirenge ya Rwankuba na Bwishyura ni yo imaze kugeza ku 100% mu bwitabire bw’abaturage kuri mutuel. Rugabano iracyafite abantu 5959 batarajya muri mutuel, Muntuntu 4272, Murundi 3327, Twumba 2997, Gitesi 2974 , Murambi 1777, Gishyita 1645, Rubengera 1633, Gashari 898, Mubuga 387, naho umurenge wa Ruganda usigaje abantu 234. Abatarayitanga bose muri iyi mirenge ni bo bahwanye na 4% biburaho ngo akarere kuzuze 100%.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment