Good Neighbors  yahaye amabati abasenyewe n’ibiza bo mu kagari ka Kagina

Abaturage bagera kuri 40 bari barasenyewe n’imvura ivanzemo umuyaga yaguye mu mpera z’umwaka ushize, bahawe amabati kuri uyu wa kabiri tariki 12/2/2013, n’umuryango Good Neighbors usanzwe ufasha mu iterambere ry’akagari ka Kagina.

Imvura yaguye hagati y’ukwezi k’ Ukwakira n’Ugushyingo 2012, yari yasenyeye abaturage bagera kuri 50 mu kagari ka Kagina ho mu murenge wa Runda. Muri bo ababashije kwisanira ni bake kuko abenshi muri bo ari abatishoboye.

Good Neighbors  yahaye amabati abasenyewe n’ibiza bo mu kagari ka Kagina2

Abo batabashije gusana bakomeje gucumbikirwa n’abaturanyi, abandi bakaba mu nzu zasenyutse. Nk’uko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda, Nyirandayisabye Christine, abivuga, ngo biyambaje Good Neighbors nk’umufatanya bikorwa usanzwe ufasha abo baturage, abafasha kubona isakaro.

Abaturage 40 bahawe amabati bishimiye iyo nkunga, kuko bo nta bushobozi bwo kwibonera isakaro bari bafite. Umwari Marie Goretti , ngo yabaga mu nzu yasenyutse, akaba yari afite ubwoba ko imvura y’itumba nisanga atarasakara noneho inzu izamugwaho.

Arashimira Ubuyobozi bw’umurenge n’umuryango Good Neighbors kubera inkunga bahaye abasenyewe n’ibiza, akaba ahamya ko ibyo bakorewe bigaragaza imiyoborere myiza izirikana ibibazo by’abatishoboye.

Mu basenyewe n’ibiza harimo abo inzu zaguye zikagera hasi, ku buryo bakeneye ubufasha burenze amabati. Aba umunyamabanga Nshingwabikorwa yavuze ko hazifashishwa ibikorwa by’umuganda bakabubakira, ubuyobozi bukazabafasha kubona inzugi.

 

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment