Mu nama nyungurabitekerezo y’iminsi ibiri ihuje abagize urugaga rw’amadini muri porogaramu yo kurwanya sida no kubungabunga ubuzima bo mu Ntara y’amajyepfo, hamwe n’ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko riharanira imibereho myiza n’iterambere, ni ho abakuru b’amadini bibukijwe ko bagomba kurushaho gushishikariza abayoboke b’amadini yabo kuboneza urubyaro.

Iyi nama iri kubera i Huye, yatumijwe n’iri huriro ry’abadepite riharanira imibereho myiza n’iterambere, yatangiye kuri uyu wa 30/1/2013 ikaba igomba kurangira kuwa 31/1/2013.

Muri rusange, abagize iri huriro ry’abadepite bagaragarije abanyamadini ko n’ubwo hari uburyo bwo kuboneza urubyaro batemera, cyane cyane ubwo kwifashisha imiti itangwa kwa muganga, batari bakwiye kubuza abahisemo kwifashisha ubu buryo.

Nta mugayo kandi, byagaragaye ko akenshi uburyo bwa kamere bunanira abiyemeje kubukoresha, kuko hari igihe bacikwa bakabyara abana batateganyije. Aha kandi abanyamadini bibukijwe ko iyo abayoboke babo babyaye abana benshi batabasha kurera baba batubahiriza inshingano zabo nk’ababyeyi.

Icyakora, n’ubwo aba badepite bahamagaye abahagarariye amadini ngo bungurane ibitekerezo ku buryo barushaho kwigisha ibijyanye no kuboneza urubyaro, ntibayobewe ko ubu bamaze kumva akamaro kabyo, ku buryo banabishishikariza abayoboke b’amadini yabo. Ibi binahamywa na Musabyimana Valerie, umuhuzabikorwa w’urugaga rw’amadini mu Ntara y’amajyepfo.

Agira ati “ mu itorero Zion temple aho nsengera, habamo itsinda ry’abana bagize korari, habamo itsinda ry’abamama bahura kuwa gatatu no kuwa gatandatu, habamo itsinda ry’abashakanye, abagore n’abagabo. Aba bose barahura bakaganira ku kuboneza urubyaro.”

Musabyimana uyu kandi avuga ko ajya agenderera abo mu itorero ADEPR/Cyarwa agasanga naho kuboneza urubyaro byaramaze kubinjiramo. Agira ati “najyaga nibwira ko ADEPR bashobora kuba bubakira ku ijambo ngo ‘tubyare twororoke twuzure isi’. Nyamara si ko biri. Kuboneza urubyaro babiganiraho kandi buri wese yamaze kumva uburemere bw’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage.”

Kuba abagize ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko riharanira imibereho myiza n’iterambere barahisemo kugirana inama n’abahagarariye amadini mu Ntara y’amajyepfo, ngo ni ukubera ko mu turere dutanu twagaragaye ko dukennye cyane mu gihugu, tune turi muri iyi Ntara.

Na none kandi, ngo ibarura ry’abaturage riherutse ryagaragaje ko iyi Ntara yagaragayemo ubucucike buri hejuru y’abantu 400 kuri km2 imwe.

Depite Uwacu Julienne, visi Perezida w’iri huriro ry’abadepite ati “kubyara abo abantu batabasha kurera ntibisigana n’ubukene. Ni inzitizi ku majyambere. Ni yo mpamvu tubona ko abanyamadini, nk’abantu babwira abayoboke babo bakabumva vuba, badufasha mu kurandura iki kibazo kiremereye iterambere ry’igihugu cyacu.”

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment