Bamwe mu bana babana n’ubumuga bafashwa na Plan mu Karere ka GatsiboAbana babana n’ubumuga nabo bafite uburenganzira bwo kujya mu ishuli nk’abandi, Kuba bafite ubwo bumuga, ntibivuze guhezwa mu zindi gahunda zose zigenerwa umwana.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 21 Gashyantare,2013 mu mahugurwa y’umunsi umwe yahawe abayobozi b’imirenge ya Rugarama, Kiramuruzi, Ngarama ndetse na Nyagihanga yo mu karere ka gatsibo.

Aya mahugurwa yateguwe n’umuryango Plan Rwanda, mu rwego  rwo kwiga uburyo hakorwa ubushakashatsi ku bibazo by’abana bafite ubumuga muri iyo mirenge  cyane harebwa imibare y’abana biga n’abatiga.

Kujyana umwana mu ishuli  ntibivuze kuba ntabumuga afite, ahubwo buri mwana wese afite uburenganzira bwo gutangira ishuli igihe agejeje imyaka yabyo, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite.

Ni muri urwo rwego umuryango Plan Rwanda wateguye ubushashatsi ku buzima bw’aba bana, ubu bushakashatsi mu karere ka Gatsibo bukaba buri gukorwerwa mu mirenge ine, ariyo Rugarama, Kiramuruzi, Nyagihanga na Ngarama.

Abayobozi b’iyi mirenge bakaba baragenewe amahugurwa y’umunsi umwe n’uyu muryango Plan Rwanda, hagamijwe kwiga ku miterere y’iki kibazo no gutegura imigendekere myiza y’ubu bushakashatsi.

Bagambe Paul, umukozi ushinzwe uburezi mu umuryango Plan Rwanda, yavuze ko hari byinshi bizakorwa birimo n’ubuvugizi, yagize ati:” turateganya gukora ubuvugizi bw’abana babana n’ubumuga ku nzego zibishinzwe kandi twizeyeko iki kmibazo kizarangira bidatinze, aya mahugurwa azakomereza kandi no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo”.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka gatsibo bwana Rutebuka Frederic we avuga ko bafatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere hari gukorwa igikorwa cyo gushishikariza ababyeyi kwita no kugaragaza ibibazo by’abana bafite ubumuga, by’umwihariko kubijyanye n’uburezi bwabo.

Muri aya mahugurwa kandi hibanzwe ku guha abana amahirwe angana ku bijyanye n’uburezi, aha hakaba haranezwe abavangura abana bashingiye ku bumuga.

Mu Karere ka Gatsibo hari kubakwa ishuli ry’intangarugero kubufatanye n’uyu muryango Plan Rwanda rikazaba rinafite uburyo bworohereza abamugaye haba mu kugenda hamwe n’ubundi bumuga.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment