Mukarukundo Denyse ushinzwe amahugurwa muri HPA

Kwirinda ikwirarakwizwa rya virus itera SIDA mu rubyiruko cyane cyane abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 25 no kwisiramuza ku bagabo n’abasore, bizafasha guca burundu icyorezo cya SIDA

Ibi ni ibyatangajwe kuwa 7 Gashyantare,2013 mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’umushinga health poverty action ku bufatanye n’akarere ka Gatsibo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwiza ry’agakoko gatera sida.

Mukarukundo Denyse umukozi ushinzwe amahugurwa muri uwo mushinga tuganira yadutangarije ko umushinga Health Poverty Action ufite gahunda yo gukumira icyorezo cya SIDA binyuze mu mahugurwa.

Yagize ati”uyu munsi twagarutse ku nyigisho zo kwirinda ikwirakwizwa ry’agakoko gatera SIDA, tunakangurira abagabo kwitabira gahunda yo kwisiramuza, tunibutsa kwitabira gukoresha uburyo bwo kuringaniza urubyaro, byose muri gahunda yo gukumira icyorezo cya SIDA”.

Mukabugingo Alexia ni umwe mubahuguwe akaba yarakoraga umwuga w’uburaya, avuga ko umwuga w’uburaya nta kamaro, agashishikariya bagenzi be bakibukora kubureka, ubu we akaba yarahisemo gushaka umugabo umwe.

Muri aya mahugurwa kandi bagarutse ku kamaro ko kwisiramuza nka bumwe mu buryo bwo kugabanya ubwandu bwa virus itera SIDA.Uyu mushinga ukaba ufite gahunda yo gushishikariza abatuye Umurenge wa Kabarore kwisiramuza ku bushake kuwa 14 Gashyantare.

Umushinga Health Poverty Action uterwa inkunga na global fund ubusanzwe ukaba ukorera mu turere 3 aritwo Gatsibo, Nyagatare  na Kayonza.Aya mahugurwa yari ahuje abakangurambaga b’ubuzima, ababana na virus itera SIDA n’abakora umwuga w’uburaya.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment