Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise

Impuza matorero mu Karere ka Gatsibo, zivuga ko abantu bumvishe ijambo ry’Imana bakarishyira mu bikorwa byafasha mu kurandura ibiyobyabwenjye burundu muri aka Karere.

Ibi ni ibyavugiwe muri gahunda y’igikorwa cyo kurandura burundu ibiyobyabwenge cyaba ye kuri uiyu wa kane tariki 21 gashyantare mu Murenge wa Kiramuruzi Akarere ka Gatsibo.

Mu ijambo yagejeje kubari aha umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise, yongeye kubibutsa gukumira bivuye inyuma ibiyobyabwenge bikomeje kugaragara muri aka Karere, yagize ati:”Umutekani muke urangwa muri aka Karere, usanga ahanini uterwa n’ibiyobyabwenge, abaturage b’aka Karere nimwe mugomba gufata iya mbere mu kubirwanya no kubikumira”.

Ruboneza yakomeje ashimira abanyamadini kuba iki kibazo baragifashe bakakigira icyabo, bagafatanya n’akarere kugikumira binyuze mu ijambo ry’Imana ngo kuko usanga bafite abayoboke benshi.

Uhagarariye polisi mu Karere ka Gatsibo, supertendent Rubamba mu butumwa yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Kiziguro n’abakarere  muri rusange, yongeye kubasaba kurushaho guha agaciro gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, aho yavuze ko bayitabiriye uko bikwiye icyaha cyo gukubita ugakomeretsa cyacika burundu kuko ababikora baba banyoye ibyo biyobyabwenge.

Noheli Emmanuel ni umuturage wo mu Murenge wa Kiramuruzi, atanga ubuhamya muri uyu muhango yavuze ko yabashoje kureka ibiyobyabwenge abifashijwemo n’abakozi b’Imana, bamushishikarije kuyoboka insengero ko aribyo byonyine byazatuma areka ibiyobyabwenge.

Emmanuel avuga ko kuva yabireka ubu umuryango we ngo ubayeho neza kandi uratera imbere umunsi ku wundi, akavuga ko mbere yasesaguraga amafranga ntabashe gutunga urugo rwe.

Ubusanzwe mu Karere ka Gatsibo hakunze kugaragara ibiyobyabwenjye byiganjemo kanyanga, chief waragi n’urumogi, aho bivugwa ko bituruka mu bihugu by’abaturanyi bya Uganda na Tanzaniya.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment