Gatsibo: Abakorerabushake bashinzwe abana b’imfubyi bahawe telephone

Abakorerabushake bahawe telephone zifite agaciro k’amafranga 12.500 frws

Umuryango wa gikirisitu utegamiye kuri Leta World Vision, wahaye Abakorerabushake 50 bo mu Murenge wa Kiramuruzi Akarere ka Gatsibo telefone zigendanwa.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya World Vision kiri muri uyu Murenge wa Kiramuruzi kuri uyu wa 26 gashyantare.

Izi telefone zigendanwa ngo zizafasha aba bakorerabushake mu itumanaho mu kazi kabo ka buri munsi, nkuko byemezwa na Uwase Nadia umukozi wa World Vision ushinzwe ibikorwa by’iterambere uyu muryango uteramo inkunga akarere ka Gatsibo.

Yagize ati:”Izi telephone tubahaye zizajya zidufasha gukorana nabo ku buryo bwihuse, kuko mbere hari ubwo twifuzaga kuvugana nabo bamwe ntitubashe kubageraho, kandi badufitiye raporo bifuza kutugezaho ku buryo bwihutirwa”.

Uwase yakomeje avuga ko aba bakorerabushake ari ijisho rya World Vision kuko bafatanya nayo mu kuyigezaho amakuru yerekeranye n’abana batishoboye batagira kirengera bakeneye ubufasha, bityo nayo ikabagezaho ubufasha butandukanye.

Mukamutesi Liberata wo mu Kagali ka Nyabisindu Umurenge wa Kiramuruzi, ni umwe muri abo bakorerabushake, mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko izi telephone zigiye kubafasha kujya batanga amakuru ku gihe kandi mu buryo bwihuse.

Ubusanzwe umuryango World Vision utera inkunga akarere ka Gatsibo mu bintu bitandukanye, aho wibanda cyane cyane ku burezi bw’umwana, no kumibereho y’abana muri rusange.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment