Urubyiruko rurasabwa  kwirinda ibirurarura, rukitabira umurimo

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Mgr Mbonyintege Smaragde  arakangurira urubyiruko kwirinda ibirurarura birimo ibiyobyabwenge n’imico itabereye abanyarwanda bakopera mu mashusho n’amafilimi;  ahubwo bakitabira umurimo wo soko y’ejo hazaza.

Ibi Musenyeri  Mbonyintege yabitangarije urubyiruko ku cyumweru tariki ya 27 /1/2013,  ubwo hizihizwaga umunsi  mukuru wahariwe urubyiruko gaturika mu Rwanda. Mu rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi, uwo munsi ukaba warizihirijwe muri Paruwasi ya Mugina, iri mu karere ka Kamonyi.

Insanganyamatsiko Papa Benedigito wa XVI yageneye urubyiruko rw’isi muri uyu mwaka igira iti “ Nimugende , Mwigishe amahanga yose”. Musenyeri  Mbonyintege akaba asanga urubyiruko rw’urwanda rwose rutashobora  kurenga imbibi ngo rujye kwigisha mu mahanga.

Ahubwo asanga no mu Rwanda hari urubyiruko rufite ibibazo rukenewe gukorerwa ubutumwa. Ku bw’iyo mpamvu , yabasabye guhinduka bakareka ibibi, bagashishikarira gukora ibyiza, bityo n’abandi bakabareberaho.

Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yibukije urubyiruko ko hari byinshi birurarura, birimo ibiyobyabwenge muri iyi minsi birimo gukoreshwa na benshi mu rubyiruko, indirimbo, amashusho n’ibitaramo usanga bigaragaramo  imico iyobya urubyiruko rw’u Rwanda.

Urubyiruko rero ngo rwakagombye kureka iyo mico rukitabira umurimo uzabafasha kwiteza imbere bakanahateza igihugu muri rusange. Ibi byose kandi urubyiruko rurasabwa kubikorana ubushishozi  rukora neza .

Aha yagize ati “ rubyiruko nimukorane ubwenge  kuko nimukora nabi muzica u Rwanda kandi nimurwica ntimuzarusiga nyamara nimukora neza muzarukiza mukirane narwo ».

Bamwe mu rubyiruko bemeza ko  ari ukuri ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko hakaba hakoreshwa cyane urumogi n’inzoga z’inkorano.  Mu rubyiruko rusenga  iki kibazo kikaba  kidakunze kuharangwa, abo ariko akaba aribo bakwiye kwishashishwa mu kugandura bagenzi ba bo.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment