Umushinga Water Aid mu bikorwa byo gukemura ikibazo

Ibigega byashyizwe mu ishuri Nyamata High School

Umushinga Water Aid uri mu bikorwa byo gukemura ibibazo byo kubura amazi ku buryo burambye cyabaye akarande mu karere ka Bugesera.

Ubuyobozi bw’umushinga Water Aid n’ubw’akarere ka Bugesera butangaza ko hazakorwa ibishoboka byose ngo ikibazo cy’ibura ry’amazi gikemuke burundu.

Umushinga Water Aid mu myaka isaga 2 umaze, wafashije akarere ka Bugesera gushaka amazi meza, nko mu kigo cy’amashuri Nyamata High School n’icy’amashuri abanza ya Juru, hifashishijwe ibigega n’imireko bifata amazi y’imvura, hanyuma unakogota amazi mu kuzimu ahegereye imibande mu murenge wa Juru afasha abaturage bavomaga ibirohwa by’umugezi w’Akagera nk’uko bitangazwa na Urwibutso Joyeuse Noëlla umuyobozi wa gahunda muri Water  Aid.

“ Mu minsi iri imbere hazarebwa uko ikibazo cy’amazi make cyashakirwa umuti ku buryo burambye, mu gihe kiri imbere hazasuzumwa uko habaho gukemura ibibazo by’amazi, dushingiye ku buryo butandukanye, ari ukwifashisha amazi y’imvura, gusana imiyoboro  ndetse n’imipompo y’amazi itagikora.”

Ikibazo cy’ibura ry’amazi mu karere ka Bugesera cyakomeje kubera imbogamizi abahatuye, ariko cyane cyane mu bigo by’amashuri, aho mu gihe cy’umugoroba usangana abanyeshuri bahorana ibivomesho ku mitwe bava cyangwa bajya gusaba amazi mu ngo ziyabitse abandi bagashoka imibande mu biyaga n’imigezi aho bakora ingendo ndende.

Kuba Water Aid yarafashije amashuri kubona amazi mu kigo ngo byafashije cyane abanyeshuri nk’uko Benurugo Jacky umunyeshuri wiga muri Nyamata High School yabitangarije.

Yagize ati “uyu mushinga utugiriye akamaro kanini kuko twajyaga kuvoma kure, bikadusaba igihe kirekire, byongeye kandi tugahurirayo n’abandi baturage hakaba inkomati, tugatinda ntitubone uko dutegura amasomo yacu.”

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis na we yashimye ibikorwa bya Water Aid akaba avuga ko hazakomeza ubufatanye mu gukemura ikibazo cy’amazi n’isukura muri ako karere.

Ati “si amashuri gusa yabyungukiyemo kuko n’abaturiye ayo mashuri babasha kubona amazi muri ibyo bigega, maze urugendo rwo kuvoma kure rukagabanuka”.

Uretse kwegereza amazi abatuye akarere ka Bugesera, umushinga Water Aid kandi wubakiye ubwiherero bushya ikigo cy’amashuri abanza cya Juru ndetse n’isoko rya Ruhuha nyuma y’aho muri iryo soko ubwari buhasanzwe bwuzuye imyanda bugatangira kubangamira abakorera muri iryo soko.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment