Umuntu ubana n’ubumuga bwo kutavuga yakwigisha abantu badafite ubumuga” – Umuyobozi

Umuyobozi w’umushinga ushinzwe kurwanya Sida, ushamikiye ku ihuriro ry’ababana n’ubumuga UPHLS, aravuga ko abantu babana n’ubumuga bafite ubushobozi bwo gutanga amasomo atandukanye ku bantu batabana n’ubumuga.

Mu gikorwa cyo gutanga amahugurwa ku buryo umuntu yakwakira abafite ubumuga butandukanye muri serivisi zishinzwe gutanga inama no kurwanya Sida, kuri uyu wa 08/01/2012, hatangajwe ko ababana n’ubumuga bazatanga amasomo muri iki gikorwa.

Karangwa Francois Xavier umuyobozi w’umushinga UPHLS, yavuze ko umuntu ufite ubumuga nko kutumva ntanavuge, aba atekereza neza, ndetse igihe yabyigishijwe, aba ashobora no kwigisha, gusa kuganira bikaba ari byo bitoroha.

Muri urwo rwego rero, hifashishwa umuntu ubasha kumva imvugo y’uwo muntu ubana n’ubumuga bwo kutavuga, bityo akajya abasha gusobanurira abanyeshuri, ibisigaye bigakorwa bisanzwe.

Avuga kandi ko hari porogaramu za mudasobwa zakorewe abantu babana n’ubumuga butandukanye, zituma babasha kugaragaza ibyo banditse imbere y’abantu, gukoresha mudasobwa na interineti n’ibindi. Ibi rero ngo ni ibintu bituma babasha no gutanga amasomo.

Karangwa, atanga ingero za bamwe mu bantu bakomeye bamenyekanye, haba ku isi ndetse no mu Rwanda, babana n’ubumuga, ariko bakabasha kugirira akamaro sosiyete yabo.

Ati nka “Leonidas Ndayisaba ni umunyamakuru mwiza, n’ubwo abana n’ubumuga bwo kutabona; ntibimubuza gutara amakuru no kuyatangaza neza cyane”.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment