Rubavu abayobozi b’inzego z’ibanze bagiye gufashwa kwiga ikoranabuhanga

Ubuyobozi bw’umuryango wa Mercy Ministries International umwaka wa 2013 bwatangije igikorwa cyo kwigisha abayobozi b’inzego zibanze n’abarenzi n’abandi bakorera mu murenge wa Rubavu akarere ka Rubavu ubumenyi bw’ikoranabuhanga hamwe no kubashingira isomero kugira ngo rifashe abatuye umurenge guhuguka.

Nyuma y’ibikorwa bitandukanye iri torero rikoreye abaturage bo mu murenge wa Rubavu ryahisemo gushyiraho isomero rizafasha abaturage kwihugura mu bikorwa by’iterambere hamwe no gufasha abarezi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kongera ubumenyi mubyo bakoresha nyuma yo kubona ko batabona hafi aho bahaha ubumenyi.

Pasteur Nyamura Joseph ukuriye Mercy Ministries International mu karere k’ibiyaga bigari avuga ko nyuma yo gufasha umurenge kubungabunga ibidukikije, guteza imbere ubuzima, noneho bashaka gufasha abayobozi b’inzego z’ibanze kumenya gukoresha ikoranabuhanga ndetse no kwegerezwa uburyo bwo kwihugura bakoresheje ikoranabuhanga.

 

Mudasobwa ishanu zizajya zikoresha mu murenge wa Rubavu, Mercy Ministries International yazihawe n’abagiraneza bo mu itorero ry’abapresbyterienne bo muri Amerika, bakaba basanzwe bafasha uyu murenge aho bateza imbere ibikorwa by’ubuzima batanga amafaranga yo kugura ibikoresho n’imiti icyenerwa mu kuvura abaturage ku bigo nderabuzima bikorera mu murenge wa Rubavu.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rubavu buvuga ko amatorero yose yagombye gukora nkuko Mercy Ministries International ikora, bahereye ko yabafashije gutera ibiti ibihumbi 4,gukora rondereza zirenga 60, gahunda yo guca nyakatsi no gufasha abaturage kurara heza hamwe no gufasha ibigo nderabuzima, none ikaba igiye kubigisha mudasobwa n’isomero.

Nzakamwita Liliane Sarah ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rubavu avuga ko ibikorwa byakozwe n’iri torero bigira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage mubijyanye n’isana mitima hamwe no kongera ubushobozi amashyirahamwe.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment