Umushinga Good neighbors watangije ibikorwa byawo

Mu muganda rusange usoza umwaka wa 2012 wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29/12/2012, umushinga Good neighbors watangije ku mugaragaro ibikorwa byawo byo guca amaterasi ku buso bungana na hegitari 160 uzakorera mu midugudu itatu ariyo Gasharu, Birambo na Munyinya, mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe.

Abaturage batuye muri iyi midugudu batangaza ko bishimiye ubu bufasha bahawe bwo kubafasha gufata neza ubutaka bwabo baburinda isuri, bityo bakaba bizeye ko nyuma y’iki gikorwa bazagira umusaruro uhagije.

Karwera Aimée Providence umwe mu baturage bazakorerwa amaterasi yagize ati: “amaterasi aziye igihe twari tuyakeneye, kuberako ubutaka bwacu bwari bumeze nk’aho bumaze gusaza ariko ubungubu bagiye kubusazura, twizeye ko tuzagira umusaruro uhagije”.

Aba baturage batangaza ko biteguye kuzafata neza aya materasi bagiye gukorerwa no kuyabyaza umusaruro kugira ngo ibizaba byarashowemo bitazapfa ubusa, ahubwo bizabe inkunga batewe yo gutera inzara umugeri.

Umuyobozi w’uyu mushinga wo gukora amaterasi witwa Food for new village, Ilwon Seo yasobanuriye aba baturage ko iki gikorwa cyo gukora aya materasi bagomba kukigira icyabo kuko ubutaka bashaka gufata neza ari ubwabo kugira ngo bazabashe kwihaza mu biribwa, akaba yabasabye ubufatanye kugira ngo uyu mushinga uzabashe kugera ku ntego zawo.

Uhagarariye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa mu Rwanda, Abdoulaye Balde nawe yagarutse ku gusaba aba baturage kumva ko ibikorwa ari ibyabo, kandi abasaba kutazapfusha ubusa akayabo k’amafaranga uyu mushinga uzasiga muri iyi midugudu kuko abaturage aribo bazahabwa akazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiliza Jeanne nawe wari witabiriye uyu muhango yasabye ubufatanye ku nzego zose kugira uyu mushinga wo gukora amaterasi uzabashe kugeza byinshi ku baturage bazayakorerwa.

“Gukora amaterasi ni kimwe, no kuyabyaza umusaruro ni ikindi. Iyo yahinzwe ni byiza ariko iyo utayabyaje umusaruro ntabwo ari byiza. Twese tugomba gukora n’ikipe imwe kandi itsinda, tugakorera hamwe tugahesha imparirwamihigo (intore zo mu karere ka Nyamagabe) agaciro,” Izabiliza.

Uyu mushinga uterwa inkunga na Koreya y’amajyepfo binyuze mu ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa, ugashyirwa mu bikorwa na Good neighbors, uzanafasha kandi abatuye iyi midugudu babegereza amazi meza, babafasha gukora imishinga iciriritse ibyara inyungu, n’ibindi bikorwa bitandukanye biganisha ku mibereho myiza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment