Kuri iki cyumweru tariki ya 30/12/2012, paruwasi gaturika ya Gikongoro yaragijwe umuryango mutagatifu yijihije umunsi mukuru w’umuryango mutagatifu, uyu muhango ukaba waranzwe n’igitambo cya Misa ndetse n’ibirori byabaye nyuma y’igitambo cya Misa.

Muri iki gitambo cya Misa, Musenyeri Edouard Ntaganda, yasabye imiryango y’abakirisitu kubana nk’uko urugo rutagatifu rugizwe na Yozefu, Mariya ndetse na Yezu rwari rubanye, ikundana kandi irera abana uko bikwiye.

Abana nabo basabwe gutera ikirenge mu cya Yezu bakundana, bakunda Imana kandi bakubaha ababyeyi.

Imiryango ine yaboneyeho umwanya wo kwizihiza yubire y’imyaka 25 imaze ishyingiwe inasabirwa gukomeza kubana mu mahoro, no gukuza urukundo hagati yabo, ndetse umugore umwe nawe yizihiza yubire y’imyaka 50 ahawe isakaramentu ry’umubatizo.

Ibirori byo kwizihiza uyu munsi mukuru w’umuryango mutagatifu ari nawo paruwasi ya Gikongoro yaragijwe kandi byitabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Mugisha Philbert, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Byiringiro Emile, ingabo na Polisi na byo bikaba byari bihagarariwe.

Uyu munsi wizihizwaho umuryango mutagatifu uba ku cyumweru gikurikira Noheri, igihe Noheri yabaye ku cyumweru ukaba kuwa gatanu ukurikira Noheri kuko ugomba kuba mu kwezi kwa 12, nk’uko urubuga rwa internet rwa Wikipedia rubitangaza.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment