Abana barenga 260 bafashwa  n’umushinga RW -231 bo mu murenge wa Kibungo ahitwa mu Rubimba, bahawe ibiti byo gutera by’ imbuto ziribwa murwego rwo kuzabafasha kugira ubuzima bwiza.

 

Ibi biti birimo ibiti by’ imiyembe ya Kijyambere indimu n’ ibindi biti biribwa.

Ababyeyi b’aba bana bavuga ko kuba abana babo bahawe ibiti bizabafasha mu kongera indyo nziza  barya imbuto.

 

Umwe mubahawe ibi biti akaba n’umubyeyi w’ umwana  avuga ko bagiye gufasha abana babo kwita kuri ibi biti kuko baziko bizagirira akamaro abana ndetse n’abakuru mu kongera no kunoza imirire myiza igihe bizaba byeze.

 

Yagize ati ”Imbuto ni inyongera kubindi biryo tuba twariye, bifite byinshi bidufahsa mu kwirinda indwara ndetse no kumara inza. Nkiyo myembe umwana ntiyasonza gihari. Nabakuru turabirya kandi biraryoha cyane”

 

Umuyobozi wa RW231  Sebanyana Emmanuel avuga ko ibi biti byahawe abana murwego rwo gushyigikira icyerecyezo cya leta cyo kubungabunga ibidukikije hahingwa ibiti ndetse no murwego rwo kunoza imirire yuzuye. Uyu muyobozi akomeza avuga ko bakurikirana ibi biti kugirango bizitabweho.

 

Yabisobanuye muri aya magambo”Nyuma y’amezi abiri tuzajya tujya kuri buri mwana turebe aho bigeze byitabwaho,ibizaba byarumye cyangwa byaragize ikibazo tuzabaha ibindi.Ibi biti byatanzwe ngo aba bana bagire ubuzima bwiza”

 

Umushinga RW231 uterwa inkunga na compansion international. Uretse ibi biti bahawe kuri uyu wa 14/01/2013 aba bana banahawe ibikoresho bitandukanye birimo n’ ibyisuku.

Uyu mushinga ufasha aba bana mu mibereho yo kwiga imyuga,kwivuza ndetse n’ ibindi.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment