Urubyiruko n’abakuze 90 bahuguwe ku gukora business hifashishijwe ikoranabuhanga

Abantu 90 barimo abarangije kwiga b’abashomeri ndetse n’abasanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bahuguwe n’umushinga DOT Rwanda mubijyanye no gukora ubucuruzi (business) hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mumahugurwa bahawe bigishijwe uburyo bwo  gutinyuka kwihangira imirimo ndetse bahabwa n’ubumenyi mu gukora business hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mudasobwa  nk’igikoresho cy’ibanze mu ikoranabuhanga ngo bayigishijwemo ubumenyi ngiro bubafasha kwihangira imishinga no  gukora neza business.

Abarangije  aya mahugurwa bemeza ko ubumenyi bahakuye bwatumye barushaho kwigirira icyizere mukuba nabo bakwikorera imishinga ibyara inyungu maze bakivana mu bushomeri.

Zaudia umukobwa uvuga ko  yari yarabuze icyo akora  yavuze ko ikintu akuye muri aya mahugurwa  ari ubumenyi mugukora business ndetse ko atazongera kugira umushinga asuzugura.

Yagize ati ” Ubundi njye nasuzuguraga kuba nakora imishinga imwe n’imwe nibaza ko nyikoreye mucyaro itakunguka,ariko kubera aya mahugurwa menye ko business yose nyikoze neza  yanteza imbere.Tugiye kwiteza imbere.”

Ntango Felix we nawe yashimye cyane uyu mushinga ngo kuko uretse n’abahuguwe mu mishinga batari bakora ,hari nabandi bari basanzwe bakora business  muburyo butagezweho none ubu ngo ibyo babonye bagiye kubishyira mubikorwa.

Yagize ati” Hari byinshi twungukiye hano tugiye kurushaho kunoza service twatangaga kandi tunoze n’ imikorere yacu kugirango twiteze imbere.Mubyukuri iyi ni intambwe yindi twumva tugejejweho na DOT Rwanda.”

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma,Nambaje Aphrodise nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza ayo mahugurwa, yashimye ibikorwa bya DOT Rwanda  kuko yakoranye n’ urubyiruko ari rwo mbaraga z’igihugu. Yanasabye uru rubyiruko kwishyira hamwe bashinga za company  mu bumenyi bahawe kugirango babashe kububyaza umusaruro.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment