Abakirisitu ba santarare ya Kabere, paruwasi ya Ruhengeri bagera ku 148, kuri uyu wa mbere tariki 21/01/2013 basezeranye imbere y’Imana, nyuma y’aho basezeranye imbere y’Ubuyobozi mu mirenge itandukanye y’akarere ka Musanze.

Aba basezeranye, bavuga ko bishimiye ko bagiranye amasezerano yo kutazahemukirana, kuko igihe bamaranye bakomeje kugaragarizanya urukundo, baherekejwe n’amasengesho nk’abakirisitu ba kiriziya gatorika.

Muri aba basezeranye, harimo n’urugo rw’umusaza Bunabo Petero w’imyaka 80, n’umugore we w’imyaka 70 bakaba baragaraje ko bishimiye kuba Imana ihaye umugisha umubano wabo kugeza ku mpera.

Ndagijimana Emmanuel, padiri mukuru wa paruwasi ya Ruhengeri, yasabye iyi miryango ko bagomba gukuza urukundo rwabo bashingiye ku isengesho, birinda sekibi ugenda kungo nyinshi agerageza uko yasizenya.

Mbyariyehe Pierre Celestin, perezida wa Njyanama y’umurenge wa Muko, avuga ko kiriziya Gatolika igira uruhare mu kubanisha neza imiryango, bafatanyije n’ubuyobozi, dore ko abasezeranye bagirana ikizere bakaba umwe.

Muri uyu muhango kandi habaye n’igikorwa cyo gutanga isakaramentu ryo kubatizwa bangana na 628 hanakomezwa abangana na 265, bose bo mu muri santarari ya Kabere paruwasi ya Ruhengeri.

Tubabwire ko abasezeranye imbere y’Imana bari barabanje gusezerana mu mirenge ya Muko, kimonyi na Nkotsi yose yo muri Musanze.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment