Abantu 37 bashinzwe ibijyanye no kurwanya no gutanga inama kuri virusi itera Sida mu bigo nderabuzima no mu bitaro bitandukanye mu ntara y’Amajyaruguru n’Umujyi wa Kigali, bari kwigishwa uburyo baha serivisi ababana n’ubumuga igihe baje babagana.

Muri gahunda y’ihuriro ry’ababana n’ubumuga umushinga wo kurwanya Sida, (UPHLS), yo guhugura abashinzwe gutanga inama n’ubundi bumenyi ku cyorezo cya Sida, kuri uyu wa kabiri tariki 8/01/2013 hari hatahiwe abo mu majyaruguru no mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’umushinga UPHLS, Karangwa Francois Xavier, yatanze urugero, ko bitari byoroshye ko umuntu ubana n’ubumuga bwo kutumva abasha kuganira n’ushinzwe kumufasha, cyane mu bijyanye n’ubwandu, kuko byabaga ngombwa ko hagira undi muntu ubafasha kumvikana.

Yagize ati: “Nk’umuntu ubana n’ubumuga bwo kutumva yakeneraga undi ubasha gusobanura imvugo y’ibimenyetso kugirango abashe kumvikana n’uri kumufasha, ibi bigatuma rya banga riba hagati y’abantu babiri riba ritagishobotse”.

Avuga kandi ko aya masomo bari gutanga azatuma hari ababuraga serivisi batazongera kuzibura, bitewe n’ubumenyi bucye mu byo kuganiriza ababana n’ubumuga butandukanye.

Ati: “nk’umuntu ubana n’ubumuga bwo mu mutwe yashoboraga kujya kwa muganga kuko yumva ababara, bamubona bakaba bamwamaga bamwita umusazi nyamara yaje ababaye”.

Rusiha Gaston ushinzwe ubutegetsi mu kigo Rwanda biomedical center, akaba n’umuyobozi w’ihuriro ry’ababana n’ubumuga mu Rwanda, afungura aya mahugurwa yasabye abayitabiriye kuzakurikirana amasomo bazahabwa neza kuko ari ingirakamaro.

Yaboneyeho kandi akangurira ababana n’ubumuga kwirinda icyorezo cya Sida, bakitabira serivisi ziboneka mu bigo nderabuzima n’ibitaro zigamije gutanga inama n’ubujyanama ku cyorezo cya Sida, cyane ko abazikoramo bahawe amasomo ngo boroshye ibiganiro bagirana.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment