m_MINISANTE irashimira World Vision ku bikorwa

Ubwo hasozwaga amahugurwa yari yaragenewe abakozi ba World Vision bo mu turere dutandukanye tw’igihugu yaberaga mu karere ka Muhanga, uyu muryango wa gikirisitu washimiwe ibikorwa kugeza ubu wiyemeje gukora mu Rwanda kuko ngo ari abafatanyabikorwa bake ba Minisiteri y’ubuzima ndetse n’aba leta muri rusange babasha kubyiyemeza.

Nk’uko bitangazwa na Mukamunana Alphonsine, umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe ishami rishinzwe ubuzima bushingiye ku bidukikije, ngo uyu muryango wiyemeje gukora ibikorwa bifasha abaturage mu kurwanya ibyorezo bishobora kwirindwa ndetse no kubafasha mu isuku  n’isukura nk’uko biri muri gahunda za leta.

Mukamunana avuga ko ibi bikorwa ari abafatanyabikorwa bake bashobora kwiyemeza kubishoramo imari yabo kuko ngo ubusanzwe nta musaruro w’ako kanya uhita uboneka ahubwo ngo uboneka nyuma y’imyaka myinshi.

Aha akomeza avuga ko  benshi mu bafatanyabikorwa b’iyi minisiteri ndetse n’aba leta muri rusange baza bashaka ibikorwa bihita bigaragaza umusaruro w’ako kanya. Akaba asanga ibyo world Vision yo ikora ari ubutwari ikwiye gushimirwa.

Nk’uko bitangazwa na Russell Dlamini, umuyobozi mukuru wa World Vision w’agategenyo ku rwego rw’igihugu ngo uyu muryango ugera ku midugudu aho ukorana n’abaturage muri ibi bikorwa byabo byose ibagenera.

Akaba avuga ko kugirango ibikorwa byose bibashe kugera ku baturage benshi ngo bifashisha abajyanama b’ubuzima ndetse n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage kugirango bazahindukire babigeze ku baturage babana umunsi ku wundi.

Dlamini avuga ko ibikorwa by’ubuzima bakorera abaturage nibura ngo umuryango wabo uba utegenya ko ibikorwa byabo bizagaragaza umusaruro ufatika nko mu myaka ibiri cyangwa itatu.

Kugeza ubu aho uyu muryango ukorera ku buryo buhoraho mu Rwanda ni mu turere 15 ariko utindi turere dusigaye ikaba idukoreramo ku buryo budahoraho.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment