Kirehe-DOT yabasaniye inzu ibashyiriraho iranayikinga

Umushinga DOT Rwanda ufasha abaturage kumenya gukoresha ikoranabuhanga no kwihangira imirimo mu karere ka Kirehe, ukanafasha abaturage mu bikorwa bitandukanye nko kubasanira amazu, kuri uyu wa 02/01/2013 bafashije umuryango wo mu kagari ka Kigina umurenge wa Kigina gusana inzu yabo.

Uyu muryango ni uwa Harerimana Soteri hamwe na Tuyishimire Marie batuye mu kagari ka Kigina bakaba bafitanye abana batatu, babaga mu nzu y’icyumba kimwe idahomye yose kandi nta n’urugi ifite, uyu muryango w’abana batatu ukaba uvuga ko bari barabuze uko bahubaka kuko ngo akenshi babyuka bajya gushaka ibyo kurya, iyi nzu bakaba ari nayo batekeragamo.

Uyu mushinga DOT (Digital Opportunity Trust) Rwanda ukaba ufatanije n’abanyeshuri baba bihugura ku bijyanye n’ikoranabuhanga babubakiye iyi nzu bayihoma bayishyiraho n’urugi biyemeza no kububakira igikoni kugira ngo ntibazongere guteka mu nzu.

Gervais ni umukozi wa DOT Rwanda mu karere ka Kirehe avuga ko bafasha abaturage kumenya kwiteza imbere no kumenya ikoranabuhanga,akaba avuga ko bibanda ku ikoranabuhanga ,ubucuruzi,kwiteza imbere n’imibereho myiza y’abaturage.

Uyu munshinga DOT Rwanda ukaba waratangiye gukorera mu karere ka Kirehe mu kwezi kwa 11 k’umwaka ushize wa 2012.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment