Abanyamadini barasabwa kubaka insengero zijyanye n’igihe

Abanyamadini bo mu karere ka Kayonza barasabwa kubaka insengero zijyanye n’icyerecyezo u Rwanda ruganamo nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’ako karere Mugabo John. Anavuga ko uretse kuba zimwe mu nsengero zubatse ku buryo budatanga icyizere cy’umutekano w’abazisengeramo, hari n’izubakishijwe ibyondo ku buryo zitanga isura mbi y’ahantu zubatse.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza avuga ko umuntu ushaka gushyikirana n’Imana akwiye kujya gusengera ahantu heza kandi hasa neza. Ibyo ngo bikajyana n’umutekano w’aho hantu kuko umuntu atasenga neza umutima utari hamwe.

Amadini adafite insengero zidasobanutse ashobora no kujya akodesha ibyumba bikorerwamo amanama abayoboke bayo bakaba ariho basengera ku minsi y’amateraniro nk’uko Mugabo John akomeza abivuga.

Yongeraho ko n’ubwo itorero ry’Abahamya ba Yehova rikunze kuba rifite insengero ntoya, nibura zo ziba zubatse mu buryo bujyanye n’igihe kandi zifite isuku, ku buryo amadini agifite insengero mbi yakwigira ku itorero ry’Abahamya ba Yehova.

Insengero ni zimwe mu nyubako ziza ku isonga mu zihuriramo abantu benshi.

Ibyo bivuze ko zigomba kubakwa ku buryo bwa kijyambere kandi imyubakire ya zo ikagenzurwa neza kuva zitangiye kubakwa kugeza zuzuye nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza abyemeza. Ibyo ngo byarinda abayoboke b’amadini impanuka bashobora guhurira na zo mu nsengero cyane cyane mu gihe cy’ibiza.

Amadini menshi afite insengero zitajyanye n’igihe ni ay’inzaduka agenda avuka ku madini manini asanzwe ariho.

Abayobozi ba yo bakaba basaba gukora iyo bwabaga kugira ngo bubake insengero nziza, ariko abantu bose bashaka gushing amadini bakaba banasabwa kujya banyura mu buyobozi kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera gutangiza amadini kugira ngo bakorere mu mucyo badahungabanya umutekano w’abandi baturage.

 

 

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment