m_Gushaka gutanga umusanzu mu kurwanya jenoside

Kubwimana Nicolas, umusore w’imyaka 26 ni we wiyemeje gushinga umuryango Humura Rwanda. Ngo icyamuteye gushinga uyu muryango ni ukubera ko yashakaga gutanga umusanzu mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside mu rubyiruko, kugira ngo jenoside itazavaho isubira mu Rwanda.

Jenoside iba, Nicolas uyu yari afite imyaka irindwi. Nyuma yayo, ngo yashatse urungano bajyaga bakina ararubura, maze atangira kujya yibaza niba ari umuntu cyangwa inyamaswa. Ibi rero ngo byamuteye gufata ibitabo arasoma, agerageza kumva umuntu, nuko ngo asanga Abanyarwanda barahemukiranye nyamara  ari abavandimwe.

Nicolas ati « Natangiye kwibaza icyo nakora kugira ngo ntizasubire. Negeranye n’urubyiruko bagenzi banjye twiganaga imyuga mu Ngoro y’umurage w’u Rwanda, maze dutangira ihuriro (club) ryo kurwanya jenoside. Nyuma yaho natekereje uko nagera ku rubyiruko rundi, cyane cyane urwiga maze nshinga uyu muryango Humura Rwanda. »

Humura Rwanda rero ifasha urubyiruko rwiga n’urutiga guhurira mu mahuriro arwanya jenoside, igakurikirana uko ayo mahuriro akora kandi ikayagira inama. Yatangiye gukora ku mugaragaro mu Ukwakira 2012 kandi ubu imaze gushinga amahuriro abiri. Muri uku kwezi kwa Mutarama kuzarangira ishinze andi mahuriro 3 mu bigo byo mu mugi wa Butare.

Na none kandi, ngo uyu mwaka wa 2013 uzarangira Humura Rwanda imaze gushinga amahuriro agera kuri 201 mu bigo by’amashuri : ijana na 93 i Huye, atatu i Musanze atatu i Nyamagabe ndetse n’andi atatu i Rwamagana.

Humura Rwanda kandi ifite gahunda yo gukusanya ubuhamya kuri jenoside, gukora ubuvugizi ku miryango y’imfubyi za jenoside, ndetse no gukusanya imbaraga z’urubyiruko bakubakirana, bagasabana kandi bagashyira hamwe, hagamijwe ubumwe bw’abana b’Abanyarwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment