Ubuyobozi bwa Communaute de l’Emmanuel muri Paruwasi ya Gitarama buvuga ko abashakanye bakwiye kujya babona umwanya wo kwiyibutsa no gusubiza amaso inyuma mumibanire yabo murwego rwo gukomeza urukundo no kwita kungo zabo n’abazituyemo.

Izo nyigisho zitwa “Amour et verite” cyangwa Urukundo n’Ukuri mu Kinyarwanda zihabwa abashakanye muntangiriro za buri mwaka, maze abitabiriye iyo gahunda bakayikurikirana muminsi itandatu ni ukuvuga ku wa gatandatu no kucyumweru bigakorwa inshuro 3.

Communaute de l’Emmanuel yiyemeje kujya yigisha

Bitabira inyigisho ari benshi

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Bamwe mubitabiriye inyigisho zo mumwaka ushize bakaba baranitabiriye iz’uyu mwaka zatangiye kuwa 26 Mutarama uku kwezi kwa Mutarama bavuga ko bahakuye imbaraga mukuvugurura byinshi mubitaragendaga mungo zabo ari kubibareba, kubireba abana babo ndetse n’abandi babana nabo.

Izo nyigisho zitangwa n’abantu baturuka hirya no hino mugihugu kubutumire bwa Communaute de l’Emmanuel bitewe n’ubumenyi bazwiho kubirabana n’ingingo bari buvugeho. Izo kuri uyu wa gatandatu no kucyumweru zikaba zaratanzwe na bwana Francois Ngarambe uzwi cyane kundirimbo yahanze yitwa “Umwana ni umutware” ari kumwe na madamu we.

Communaute de l’Emmanuel yiyemeje kujya yigisha 2

Bafata insanganyamatsiko ya buri munsi w’inyigisho

 

 

 

 

 

 

 

 

Igishya kigaragara munyigisho z’uyu mwaka ni uko hanatekerejwe kubapfakazi no kubagore babyariye iwabo, nabo bahabwa inyigisho mucyiciro cyabo ndetse n’abitegura kubana bakaba badahezwa. Ikindi ni uko abantu baturuka hirya no hino mu maparuwasi yo muri Diyosezi ya Kabgayi, paruwasi ya Gitarama ibarizwamo kimwe n’abo muyandi ma diyosezi baza gukurikirana izo nyigisho ziba i Gitarama honyine mu Rwanda.

Tags

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment