Gakenke ASEF yahaye abanyeshuri 40  batishoboye  ibikoresho by’ishuri

Abanyeshuri bo mu Karere ka Gakenke bashyikirijwe na ASEF ibikoresho bitandukanye.

Umushinga utegamiye kuri Leta ASEF (African Student Education Fund) tariki 04/01/201   wahaye abanyeshuri  batishoboye  40 bo mu Karere ka Gakenke ibikoresho  bitandukanye by’isuku n’iby’ishuri  mu rwego rwo kubafasha kwiga neza.

Stephanie Gregory, Umuhuzabikorwa  wa ASEF  avuga ko igitekerezo cyo gushinga uwo muryango cyavutse nyuma yo kugera mu Rwanda mu mwaka w’i 2005  agatangazwa n’intambwe  u Rwanda rwagezeho mu gito ruvuye muri Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Asobanura ko yashinze ASEF kugira ngo ifashe abanyeshuri bakomoka mu miryango itishoboye bashobore kwiga neza na bo bazagire icyo bimarira mu minsi iri imbere.

Umushinga wa ASEF washyikirije ibikoresho by’isuku birimo amasabune, umuti w’amenyo, isume, amashuka, impapuro z’isuku, cotex n’ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, akamaramu, igikapu  n’ibindi.

Hagenimana Florent wiga kuri ETO Gatuma ashimangira ko ibikoresho by’ishuri yahawe bizamufasha kwiga nta kibazo bityo akaziga neza.

Undi munyeshuri washyikijwe ibikoresho wiga kuri St Aloys i  Rwamagana avuga ko mbere yigaga bimugoye kubera ibikoresho by’ishuri na minerval ariko none asigaye yiga neza ku buryo afite n’icyizere cyo gutsinda akabona na bourse yo gukomeza muri Kaminuza.

Umushinga  ASEF  ufasha abanyeshuri bagera kuri 200 bo mu Turere twa Rulindo, Gakenke, Musanze na Nyabihu, aho ubaha ibikoresho by’ishuri, amafaranga y’ishuri ndetse no ukanabishyurira  ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli.

Tags for promotion:gakeneke-NGOS-aid-children-suviovors-students-school-materials

 

 

 

 

0 Comments

You can be the first one to leave a comment.

Leave a Comment